skol
fortebet

Ububiligi bwasezerewe rugikubita mu gikombe cy’isi umutoza ahita yegura/Maroc yayoboye itsinda

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Ububiligi yasezerewe mu gikombe cyisi itarenze amatsinda mu mukino yanganyijemo 0-0 na Croatia irangiza ku mwanya wa 3
Ikipe ya Roberto Martinez, yarangije ku mwanya wa gatatu mu Burusiya mu myaka ine ishize ikaba ikaba yari no ku mwanya wa kabiri ku isi, yagize irushanwa ribi uyu mwaka aho isezerewe yinjije igitego kimwe gusa mu mikino yabo itatu.
Ababiligi bagerageje gusatira Croatia kuko bari bazi ko bagomba gutsinda ariko birangira ubusatirizi bwabo bubatengushye.
Umusimbura (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’Ububiligi yasezerewe mu gikombe cyisi itarenze amatsinda mu mukino yanganyijemo 0-0 na Croatia irangiza ku mwanya wa 3

Ikipe ya Roberto Martinez, yarangije ku mwanya wa gatatu mu Burusiya mu myaka ine ishize ikaba ikaba yari no ku mwanya wa kabiri ku isi, yagize irushanwa ribi uyu mwaka aho isezerewe yinjije igitego kimwe gusa mu mikino yabo itatu.

Ababiligi bagerageje gusatira Croatia kuko bari bazi ko bagomba gutsinda ariko birangira ubusatirizi bwabo bubatengushye.

Umusimbura Romelu Lukaku wari ku rwego rwo hasi cyane,yabonye amahirwe menshi mu gice cya kabiri ariko ananirwa kubona igitego byatumye igihugu cye gisezererwa.

Lukaku, wahawe umwanya nyuma y’imvune yagize mbere yo kuza muri Qatar, yabonye umupira ari imbere y’izamu wenyine ariko awukubita igiti cy’izamu urasohoka.

Croatia yarangije ku mwanya wa kabiri mu gikombe cy’isi cya 2018, babonye inota bari bakeneye kugira ngo bave mu itsinda F ku mwanya wa kabiri, naho Maroc ifata umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Canada ibitego 2-1.

Abakinnyi b’Ububiligi bananiwe kuva mu kibuga nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’isi ariko abafana babo bari inyuma y’izamu babakomera amashyi.

Lukaku wasimbuye Dries Mertens mu gice cya kabiri,yahushije uburyo bugera kuri 3 ari wenyine imbere y’izamu bwashoboraga guha itike Ububiligi.

Ikipe ya Zlatko Dalic izahura n’uwabaye uwa mbere mu itsinda E ushobora kuba Espagne,muri 1/16.

Roberto Martínez yahise asezera ku mirimo ye nk’umutoza w’Ububiligi nyuma y’uku gusohoka mu gikombe cyisi hakiri kare.

Nyuma y’imyaka 6, umutoza Roberto Martnez yasezeye ku Ububiligi nyuma yo kunanirwa kurenga amatsinda ya Qatar2022 .

Tariki 03 Kanama 2016 nibwo yagizwe umutoza w’ububiligi.

Yatoje imikino 80, atsinda 56, anganya 13, atsindwa 11… intsinzi ye mu mikino yose iri ku kigereranyo cya 70.0%.

Nta gikombe na kimwe yigeze ahesha ububiligi uretse kubahesha umwanya wa 3 mu gikombe cy’isi cya 2018.

Ku rundi ruhande,Maroc ibifashijwemo na Hakim Ziyech ku munota wa 4 na En-Nesyri ku munota wa 23 batsinze Canada ibitego 2-1 barangiza ari aba mbere mu itsinda imbere ya Croatia n’Ububiligi.

Umukinnyi Aguerd wa Maroc niwe witsinze igitego bituma Canada ibasha kubona impozamarira itagize icyo ibamarira.

Maroc yarenze amatsinda mu gikombe cy’isi bwa mbere muri 1986,iba ikipe ya mbere ibikoze mu gihe muri 2018 idatsinze na rimwe.Ibaye ikipe ya kabiri ya Africa irenze amatsinda nyuma ya Senegal.

Canada yatsinzwe imikino 6 yose bamaze gukina mu gikombe cy’Isi, umusaruro mubi bahuriyeho na El Salvador mu mateka y’iri rushanwa kuva mu 1930.

Ibitekerezo

  • #Niba_urangiza_vuba_cyangwa_ugacika_intege_mu_gihe cyo #gutera_akabariro, #Koresha_YEE_GINKGO_TABLETS #bikire_burundu #binahe_urugo_rwawe_umunezero.
    +250780502321

    #YEE_GINKGO_TABLETS ikozwe mu kimera kitwa #gingko_biloba gikomoka mu bimera gakondo byo muri Asia bizwiho kongera imbaraga cyane cyane Ku bagabo.#Ginkngo_biloba bayita #igiti_cy_ubuzima kuko nicyo kimera cyonyine cyarokotse #igisasu_cyatewe_Hiroshima_na_Nagasaki mu ntambara ya 2 y isi yose byinshi kuri iki giti wakireba Kuri google.

    Iyi nyunganiramirire nta ngaruka itera ku buzima bwa muntu, ahubwo ifasha mu kurwanya ingaruka zaba zaratewe no gukoresha imiti irimo chemical elements urugero nka Viagra.
    Ushaka kujya umenya amakuru y Ubuzima n ibiribwa byo kwitondera bikona bikona abagabo ndetse n ibyongera imisemburo ya kigabo

    #AKANDI_KAMARO_ka_Yeegingko:

    ✅ Ituma amaraso atembera neza.

    ✅ Ituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga.

    ✅Yongerera ubudahangarwa amaso umuntu akabasha kureba neza.

    ✅Igabanya urugimbu rw’amaraso.

    ✅ Irinda amaraso kwipfundika.

    ✅ Irinda imitsi gupfunyarara.

    ✅ Irinda kujunjama n’indwara ziherekeza ubusaza.

    ✅ Ivura guhorana umunaniro ukabije.

    ✅ Irinda uburemba, ikanongerera abagabo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
    ✅ Irinda kubyimbagatana ikabavura gusesa urumeza.

    ✅ Irwanya cyane kurwara umutwe w’uruhande rumwe ikanarwanya asima.

    ✅ Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro...

    #Uko_Yeeginko_ifatwa:
    Ufata ibinini 2 mu gitondo na 2 nimugoroba.
    Dukorera:
    #Kigali🇷🇼
    #Remera🇷🇼
    #Bujumbura🇧🇮
    #Maputo🇲🇿
    #Dakar🇸🇳
    #Kampala🇺🇬
    #Lilongwe🇲🇼
    Uyikeneye waduhamagara cg ukatwandikira kuri Watsapp hita ukanda hano https://wa.me/+250789502321

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa