skol
fortebet

Ububiligi bwongeye gutsinda Ubwongereza bwegukana umwanya wa 3 mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Saturday 14, Jul 2018

Sponsored Ad

Ubwongereza bwatwaye umwanya wa 3 mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka nyuma yo gutsinda Ubwongereza ibitego 2-0 byatsinzwe na Meunier na Eden Hazard.

Sponsored Ad

Nyuma yo guhurira mu matsinda Ubwongereza bukitsindisha igitego 1-0 kugira ngo butazahura na Brazil muri ¼ cy’irangiza kuri uyu munsi nibwo Ububiligi bwerekanye ko bubarusha bubatsinda ibitego 2-0.

Ububiligi bwatangiye buri ku rwego rwo hejuru ndetse hakiri kare ku munota wa 4 Thomas Meunier wari wagarutse mu kibuga nyuma yo gusiba umukino wa ½ batsinzwe n’Ubufaransa igitego 1-0,afungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na Nacer Chadli.

Ububiligi bwakomeje gusatira ariko rutahizamu Lukaku wari hasi cyane agenda ahusha uburyo bukomeye bwagombaga kubahesha igitego cya 2mbere y’uko igice cya mbere kirangira.

Ubwongereza bwatangiye igice cya kabiri umutoza Southgate akora impinduka akuramo Rose ashyiramo Jesse Lingard mu gihe Raheem Sterling yasimbuwe na Marcus Rashford,bituma bwiharira umupira ndetse Ababiligi basubira kurinda izamu.

Ubwo Kane na bagenzi be barimo bahusha ibitego niko Kevin de Bruyne na Hazard banyuzagamo bagasatira cyane byaje kubafasha kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Eden Hazard ku munota wa 82.

Abongereza bahise bacika intege bemera gutahana umwanya wa 4 mu irushanwa ndetse byitezwe ko bazakirwa n’umwamikazi nibagera mu mujyi wa London kubera ukuntu bitwaye mu buryo butari bwitezwe na benshi.

Harry Kane afite amahirwe menshi yo kuzegukana igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka kuko afite ibitego 6 mu gihe abasigaye bagomba gukina ejo bafite 3.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa