skol
fortebet

Ubudage bufite ibikombe 4 by’isi bwatsinzwe n’ikipe iri mu zisuzugurwa cyane i Burayi

Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya North Macedonia yatunguye Ubudage bufite ibikombe by’isi bine, ku gitego cy’intsinzi cyo mu minota ya nyuma cyatsinzwe na Eljif Elmas.

Sponsored Ad

Goran Pandev ni we wafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere cya North Macedonia ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, muri uyu mukino w’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2022.

Ilkay Gundogan yaje kucyishura kuri penaliti mu gice cya kabiri, nyuma y’ikosa ryari rikorewe Leroy Sané.

Ariko North Macedonia, iri ku mwanya wa 65 ku isi ku rutonde rwa FIFA, yabonye icy’intsinzi ku munota wa 85 ubwo Elmas yarekuraga ishoti ari mu rubuga rw’amahina.

Timo Werner, rutahizamu w’Ubudage na Chelsea, yahushije amahirwe y’igitego cyari cyabazwe - mbere yuko North Macedonia ibona icy’intsinzi - ariko umupira arawamurura ari mu rubuga rw’amahina.

’Ntabwo twari twarigeze dutsinda ikipe ifite ibikombe byinshi gutya’

Ni bwo bwa mbere Ubudage bwari butsinzwe muri iri tsinda J kandi ni byo bitego bya mbere butsinzwe muri aya majonjora.

Uko gutsindwa kandi gusoje imikino 35 bwari bumaze budatsindwa mu majonjora y’igikombe cy’isi, imikino ihera nyuma yuko Ubudage butsinzwe n’Ubwongereza ibitego 5 - 1 mu mwaka wa 2001.

Umutoza w’Ubudage Joachim Low yagize ati: "Ibi birababaje cyane".

"Ntabwo tumeze neza bihagije, twakoze amakosa. Iyo twakinaga mu buryo bwihuse twabaga duteye inkeke, ariko ntabwo twashoboye kubona uburyo bwo gutera inkeke bya nyabyo".

"Muri rusange, birababaje gutsindwa gutya mu rugo".

Intsinzi ya North Macedonia ni iya kabiri muri iri tsinda J, kandi ivuze ko ubu iyi kipe iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu.

Irushwa amanota atatu na Armenia iri ku mwanya wa mbere, naho Ubudage buri ku mwanya wa gatatu muri iri tsinda rigizwe n’amakipe atandatu.

Umutoza Igor Angelovski w’ikipe ya North Macedonia yagize ati:

"Aba basore bahesheje ishema North Macedonia ku ikipe yatsindiye ibikombe by’isi bine n’ibikombe bitatu by’Uburayi".

"Ntabwo twari twarigeze dutsinda ikipe ifite ibikombe byinshi gutya. Ubu tugomba kuruhukaho gato kuko ibyo twagezeho natwe ntabwo turabyiyumvisha".

Mbere y’uwo mukino, abakinnyi b’Ubudage bamuritse igitambaro cyo gushyigikira uburenganzira bwa muntu.

No ku wa kane w’icyumweru gishize, abakinnyi b’Ubudage bari bambaye imipira yerekana ko bashyigikiye abimukira bakorera muri Qatar, mbere y’umukino w’amajonjora y’igikombe cy’isi batsinzemo Iceland.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa