skol
fortebet

Ubudage bwiruhukije kubera inota bwakuye kuri Espagne mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Monday 28, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’Ubudage yanganyije igitego 1-1 na Espagne birayishimisha cyane kuko yashoboraga gusezererwa rugikubita mu gikombe cy’isi.
Abadage byari birangiye basezerewe muri iri rushanwa rikomeye kuko babanjwe igitego, ariko ubu hari amahirwe ko bakomeza ku mukino wa nyuma wo mu itsinda nibatsinda Costa Rica ariko na Espagne ikabatsindira Ubuyapani.
Ubudage bwari bwatsinzwe ibitego 2-1 mu mukino wa mbere mu itsinda E,bwaje muri uyu mukino wa Espagne budashaka gutsindwa ndetse ibyagaragaye nuko (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’Ubudage yanganyije igitego 1-1 na Espagne birayishimisha cyane kuko yashoboraga gusezererwa rugikubita mu gikombe cy’isi.

Abadage byari birangiye basezerewe muri iri rushanwa rikomeye kuko babanjwe igitego, ariko ubu hari amahirwe ko bakomeza ku mukino wa nyuma wo mu itsinda nibatsinda Costa Rica ariko na Espagne ikabatsindira Ubuyapani.

Ubudage bwari bwatsinzwe ibitego 2-1 mu mukino wa mbere mu itsinda E,bwaje muri uyu mukino wa Espagne budashaka gutsindwa ndetse ibyagaragaye nuko bwishimiye kubona inota rimwe nubwo ari ubwa nyuma mu itsinda.

Espagne,yari igiye kurangiza igice cya mbere iboye,nyuma y’ishoti rya Dani Olmo ariko umunyezamu Manuel Neuer akuramo umupira ukubita igiti cy’izamu ujya hanze.

Myugariro Rudiger nawe yatsindiye Ubudage igitego ariko VAR yemeza ko yaraririye mbere yo kugitsinda.

Ku munota 62 nibwo Alvaro Morata winjiye asimbuye yatsinze igitego cya Espagne ku mupira mwiza yari amaze guhabwa na Jordi Alba.

Ubudage bwakoze impinduka nyinshi zatumye rutahizamu Niclas Fullkrug watsimbuye Muller yishyura iki gitego habura iminota irindwi kugira ngo umupira urangire.

Leroy Sane yashoboraga gutsindira Ubudage igitego mu masegonda ya nyuma y’umukino ariko yakoze amakosa acenga umuzamu umupira umubana muremure uramurengana.

Uyu mukino watumye Espagne igira amanota 4 mu gihe Costa Rica n’Ubuyapani banganya 3,Ubudage bufite 1.

Kuva Abadage batwaye igikombe cy’Isi cya 2014 muri Brazil bamaze gutsinda umukino umwe gusa, Sweden 2-1.

Ku nshuro yabwo ya mbere mu mateka,Ubudage bwujuje imikino 2 yikurikiranya budatsinze mu gikombe cy’isi.

Mu wundi mukino wabaye kuri iki cyumweru,Croatia yahaye isomo rya ruhago Canada iyitsinda ibitego 4-1.

Iyi Canada nyamara niyo yabanje igitego ibifashijwemo na Alphonso Davies ku isegonda rya 68" (umunota umwe n’amasegomda 8"), ubu kikaba ari cyo gitego cyihuse mu gikombe cy’isi cya 2022.

Iki nicyo gitego cya mbere Canada ibonye mu mateka y’irushanwa ry’igikombe cy’isi dore ko ubwo baryitabiraga bwa mbere mu 1986, baviriyemo mu matsinda nta gitego na kimwe binjije.

Croatia yaje gukanguka yinjiza ibitego byinshi mu minota yakurikiyeho ibifashijwemo na Andrej Kramaric, Livaja na Majer.

Iyi Croatia yahise igira amanota 4 inganya na Maroc mu gihe Ububiligi bufite 3 bazahura ku munsi wa nyuma.

Canada yabaye ikipe ya 2, nyuma ya Qatar, yasezerewe mu gikombe cy’isi cya 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa