skol
fortebet

Ubufaransa bwiyongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi

Yanditswe: Friday 06, Jul 2018

Sponsored Ad

Ubufaransa butsinze Uruguay ibitego 2-0 mu mikino ya 1/4, bwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi kuko bukatishije itike yo kwerekeza mu mikino ya ½ cy’irangiza.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wabereye ku kibuga Nizhny Novgorod,ikipe y’Ubufaransa ibaye ikipe ya mbere ikatishije itike yo kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza aho itsinze Uruguay ibitego 2-0 byatsinzwe na Raphael Varane na Antoine Griezmann.

Muri uyu mukino wa ¼ wari utegerejwe na benshi watangiye amakipe yombi ahanganira hagati ndetse urimo amakosa menshi gusa Ubufaransa bufungura amazamu ku munota wa 40 ku gitego cyatsinzwe na Varane ku mupira mwiza yahawe na Antoine Griezmann wateye Coup Franc uyu myugariro akawutanga abakinnyi bugarira ba Uruguay.

Mu gice cya kabiri Uruguay yaje yahindutse isatira bikomeye iza gutenguhwa n’umunyezamu Fernando Muslera wayitsindishije igitego ku munota wa 61 ku mupira woroshye Antoine Griezmann yateye ukamucika.

Uruguay yacitse intege ntiyabasha kubona amahirwe yo kwishyura byahaye Ubufaransa gutera intambwe ikomeye iyigeza ku gikombe.

Ubufaransa bugomba gutegereza ikipe irokoka hagati y’Ububiligi na Brazil uyu munsi ku I saa mbili,mu mikino ya 1/2 cy’irangiza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa