skol
fortebet

Ubuhamya bwa Murangwa wakinaga yambaye ingofero warokotse jenoside kubera gukinira Rayon Sports

Yanditswe: Monday 09, Apr 2018

Sponsored Ad

Murangwa Eric Eugene wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports nk’umunyezamu ndetse wibukirwa ku kuba yarakinaga yambaye ingofero,yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ko abashatse kumwica bari abafana b’ikipe ya Rayon Sports. Murangwa yikoreye igikombe Rayon Sports yatwaye mu mwaka wa 1989
Mu kiganiro yagiranye n’IGIHE mu mwaka wa 2016, Murangwa yasobanuye uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abifashijwemo na bagenzi be bakinanaga mu ikipe ya Rayon Sports FC ndetse (...)

Sponsored Ad

Murangwa Eric Eugene wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports nk’umunyezamu ndetse wibukirwa ku kuba yarakinaga yambaye ingofero,yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ko abashatse kumwica bari abafana b’ikipe ya Rayon Sports.

Murangwa yikoreye igikombe Rayon Sports yatwaye mu mwaka wa 1989

Mu kiganiro yagiranye n’IGIHE mu mwaka wa 2016, Murangwa yasobanuye uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abifashijwemo na bagenzi be bakinanaga mu ikipe ya Rayon Sports FC ndetse n’Interahamwe zamuteye aho yabaga i Nyamirambo zikaza kubona amafoto yambaye imyenda ya Rayon Sports, zamara kumenya ko ari umukinnyi wayo zikamwihorera.

Murangwa yagize ati “Ibibazo bijyanye n’ivangura rishingiye ku moko ndetse n’Uturere natangiye kubimenya nkiri muto cyane ubwo data yirukanwaga ku kazi yakoraga muri sosiyete yitwaga OBM bitewe n’ibyo bitaga iringaniza ryajyanaga n’ivangura ry’amoko n’uturere.

Ubwo Murangwa yakiniraga Rayon Sports

Nyuma yo kwirukanwa ku kazi ababyeyi bacu bafashe icyemezo cyo gutangira kwikorera bityo twimukira i Rwamagana, maze dutangira kuhakorera ibikorwa by’ubucuruzi.Kubera ibikorwa by’itotezwa n’iterabwoba byakorerwaga Abatutsi bari batuye mu Mujyi wa Rwamagana ari benshi, ahagana mu 1982, umuryango wanjye waje kunanizwa n’ubutegetsi maze ibikorwa by’ubucuruzi twakoraga birahagarara dufata icyemezo cyo kwimukira i Kigali.”

Nyuma yo kwimukira i Kigali, Murangwa nibwo yabonye amahirwe yo kwinjira mu ikipe ya Rayon Sports n’ubusanzwe yafanaga cyane.

Ati “Ubwo twimukiraga i Kigali nagize amahirwe yo guhita mpura na Rayon Sports kuko nayo nibwo yari ivuye i Nyanza kubera ibibazo bijya gusa n’ibyari bivanye umuryango wanjye i Rwamagana […] ibikorwa byinshi byakorerwaga i Nyanza byimuriwe i Kigali ibindi birahagarikwa bituma benshi mu bakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports bajya gushaka imibereho mu tundi duce tw’ igihugu by’umwihariko mu murwa mukuru wa Kigali.”

Murangwa amaze kugera i Kigali yahasanze na Rayon Sports yari asanzwe afana, byatumye atangira kujya ajya kureba imyitozo yayo ndetse akajya anagarura imipira yarenze ikibuga.

Rayon Sports yo mu 1993

Ati “Akenshi nabaga mpagaze inyuma y’izamu kugira ngo mbashe kugarura mu kibuga imipira igiye inyuma yacyo.Kubera ubuke bw’ abakinnyi bari baraje gutura i Kigali akenshi wasangaga umubare wabo ku kibuga ari muke, hanyuma rimwe na rimwe bakansaba guhagarara mu izamu byo kuzuza umubare gusa. Gahoro gahoro ntangira izamu no gukurikira imyitozo yakorwaga n’abazamu ba Rayon Sports. Mu gihe nk’icy’imyaka ibiri cyangwa itatu nari natangiye gukora imyitozo nk’umukinnyi wa Rayon Sports wemewe."

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, Murangwa yatangiye guhigwa
Ati “Ahagana saa saba z’amanywa tariki 07 Mata, abasirikare bagera kuri batanu binjiye aho nari ntuye i Nyamirambo, baza bavuga ko baje gushaka intwaro jye na mugenzi wanjye twari duhishe, gusa ibyo byari urwitwazo kuko nta ntwaro twagiraga aho iwacu.

Binjiranye umujinya mwinshi maze batangira kudukubita batwicaza hasi ubundi birara mu nzu ngo bashaka izo ntwaro. Ku bw’amahirwe baje kubona album yarimo amafoto yanjye nkinira Rayon Sports, maze umwe mu ribo ahita amenya uwo ndiwe ahereye kuri ayo mafoto. Ibi byatumye tubasha kurusimbuka kuko uwo musirikare wamenye uwo ndiwe yahise abuza bagenzi be kutwica maze abasaba gusohoka mu nzu ubundi ambwira ko ari umufana ukomeye wa Rayon Sports.”

Murangwa yakomeje kunyura amayira y’inzitane yihisha, aza kugeza ubwo ahungira muri hoteli des Mille Collines.

“Ubwo nageraga muri Mille Collines Hotel, habuze gato ngo mpasige ubuzima mu ijoro rya mbere naharaye. Naje kuyobera ahantu hari hacumbitse abajandarume bari bashinzwe bariyeri yabaga mu marembo ya hoteli, maze umwe muri bo ashaka kunsohora hanze ya hotel ngo andase, ariko ku bw’amahirwe mbasha kumucika mpungira hejuru mu byumba byarimo abandi bantu barenga 1200. Kubasha gucika uyu mujandarume nabifashijwemo n’abagabo bari bashinzwe gukurikirana ibibazo by’abari barahungiye muri Mille Collines baje kuntabara.”

Nyuma y’amezi nk’abiri Jenoside ihagaritswe n’Inkotanyi nagarutse i Kigali mvuye mu Karere ka Bugesera aho nari noherejwe gukora imirimo ijyanye no gufasha abantu bari mu nkambi zinyuranye muri ako Karere.

Rayon Sports yo mu mwaka wa 1992

Murangwa yagize uruhare mu kubyutsa umupira w’amaguru mu Rwanda

"Ubuzima mu Mujyi wa Kigali bwari butaragaruka ku murongo bityo ngira igitekerezo cyo guhita nshaka uburyo nakwifashisha siporo mu bibazo byariho harimo ubwigunge bwatumaga abantu batabasha kuva mu kababaro.

Nahise ntangira gahunda yo kongera gusana Rayon Sports yari yarazahajwe n’ingaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Hafi y’abakinnyi bose twakinanaga icyo gihe ndetse n’abari abayobozi b’ ikipe bari barahungiye mu bihugu by’abaturanyi.

Ubwo natangiraga iyo gahunda yo gusana Rayon Sports hari abayobozi babiri gusa hamwe n’abakinnyi batarenze batanu. Mfatanyije n’uwari Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sport Zitoni Pierre Claver twatangiye gahunda yo gukora imyitozo.
Nashatse bagenzi banjye nari namenye ko baherereye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu tundi Turere tw’ u Rwanda baraza dutangira kwitoza.

Twatangiye kwitoza tutarenga batanu mu bakiniraga Rayon Sports mbere ya Jenoside, ariko gahoro gahoro tugenda twongera umubare twifashishije abandi bakinnyi twagiye dushakisha hirya no hino, ndetse tubasha no gutangira gutumaho bamwe muri bagenzi bacu twari twaramenye ko baherereye mu bihugu by’abaturanyi.

Mu kwezi kwa 11 cyangwa 12 twari tumaze kongera gusubiranya Rayon Sports ku buryo icyo gihe dufatanyije na bagenzi bacu bo muri Kiyovu Sports nabo bari baratangiye igikorwa cyo kwisuganya, twegereye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali tubasaba ko batwemerera tugatangira gukina imikino ya gishuti muri stade Regional ya Kigali.

Imikino yarabaye ndetse hirya no hino hatangiye kuvuka andi makipe y’uturere umupira w’amaguru mu Rwanda urongera urazuka ndetse nyuma y’imyaka mike ikipe y’igihugu nayo yarashinzwe.

Murangwa yakiniye ikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 11 ari umuzamu, kuva mu 1986 kugeza mu 1997 mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi ari naho aba muri iki gihe akora ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside no kwigisha ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa