skol
fortebet

Uburundi bwanze ubusabe bwa FERWAFA kuri rutahizamu wahamagawe n’Amavubi

Yanditswe: Friday 26, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Federasiyo y’u Burundi yandikiye FERWAFA iyisubiza ko itazayiha umukinnyi Ndikumana Danny ngo akinire Amavubi yamwifuje ndetse akanamuhamagaza nk’umukinnyi w’Umunyarwanda.

Sponsored Ad

Muri iyi baruwa y’ishyirahamwe ry’ Umupira w’amaguru mu Burundi, harimo kwibutsa I ry’Urwanda ko Ndikumana Danny ari Umurundi wavukiye mu gihugu ,akagikuriramo ari naho yigiye umupira kugeza ari mu ikipe ya Rukinzo fc aho abarizwa ubu.

Ikomeza yibutsa ko uyu mwana avuka ku babyeyi 2 b’Abarundi kandi ko azahamagarwa mu ikipe y’Igihugu cy’Uburundi y’abakina imbere mu gihugu CHAN no mu ikipe yabo y’abatarengeje imyaka 23 (U23) kandi ngo yanditse muri FIFA nk’umurundi.

Ni igisubizo kije nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye iry’Umupira w’amaguru mu Burundi, ririsaba kwemerera Ndikumana Danny ukinayo kuza gukinira ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.

Ndikumana ukina asatira izamu asanzwe akinira ikipe ya Rukinzo FC; ndetse aheruka mu Rwanda ubwo yari kumwe n’iyi kipe mu mikino yahuzaga amakipe ya Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba EAPCCO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa