Kigali

Ubuyobozi bwa Chelsea bwaciye ibintu kubera umutoza bushaka gusimbuza Maurizio Sarri

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 May 2019 Yasuwe: 4005

Ku munsi w’ejo nibwo amakuru yacicikanye ko ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea FC bwamaze gufata umwanzuro wo kwirukana umutoza wayo Maurizio Sarri nyuma y’umukino wa nyuma wa UEFA Europa League ndetse ngo biteguye guha akazi uwahoze ari umukinnyi wabo Frank Lampard.



Chelsea itaritwaye neza uyu mwaka nubwo yarangije ku mwanya wa 3 muri Premier League,yiteguye kwirukana umutoza w’Umutaliyani Maurizio Sarri,yarangiza ikamusimbuza Frank Lampard umaze umwaka w’imikino atoza ikipe ya Derby County.

Nubwo Maurizio Sarri yafashije Chelsea kugera ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup na Europa League,ngo ntabwo umuherwe w’iyi kipe,Roman Abramovich, yishimiye uko abafana bamufata ariyo mpamvu ngo azirukanwa muri Kamena kabone nubwo yatwara igikombe cya UEFA Europa league kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka.

Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani byatangaje ko n’uyu mutoza aziko azirukanwa ariyo mpamvu abamuhagarariye batangiye kuvugana n’ikipe ya AS Roma kugira ngo azayerekezemo mu mpeshyi.

Frank Lampard waraye ugeze ku mukino wa nyuma wo gushaka itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere mu bwongereza ubwo ikipe ye ya Derby yatsindaga Leeds ibitego 4-2,arahabwa amahirwe yo guhita afata Chelsea cyane ko ari umunyabigwi wayo ndetse ngo uko yitwaye mu cyiciro cya kabiri byeretse ubuyobozi bwa Chelsea ko azaba umutoza ukomeye.

Abafana bamwe na bamwe ba Chelsea FC batangiye gushidikanya ku bushobozi bwa Lampard bwo gutoza ikipe y’igihangange nka Chelsea,kuko amaze umwaka umwe mu butoza kandi iyi kipe igira igitutu cyinshi.



Frank Lampard ashobora gusimbura Sarri muri Chelsea

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yatangaje ikipe atifuza ko Juventus yatombora muri UEFA...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus yatangaje ko atifuza kubona iyi...
12 December 2019 Yasuwe: 2548 0

Jules Ulimwengu na Sarpong bagiye kwerekeza ku mugabane wa Aziya

Rutahizamu wa Rayon Sports, Jules Ulimwengu yamaze kugaragaza ibyangombwa...
12 December 2019 Yasuwe: 3142 0

Rutahizamu Bizimana Yannick wa Rayon Sports yavuze ku ishimwe...

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports yagize icyo avuga nyuma yo...
12 December 2019 Yasuwe: 2161 0

Umukinnyi w’umunyafurika wakinaga I Burayi yirukanwe azira gutera inda...

Uyu mukinnyi wagiye muri iyo kipe muri Gicurasi 2019 batashatse ko...
12 December 2019 Yasuwe: 2687 0

Rutanga Eric yavuze ku makuru amwerekeza muri Yanga Africans

Myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, Rutanga Eric, yanyomoje...
12 December 2019 Yasuwe: 1778 0

UCL: Mourinho yaherewe isomo mu Budage ku munsi wa nyuma w’amatsinda...

Ikipe ya Bayern Munich yongeye guha isomo rya ruhago Tottenham n’umutoza...
12 December 2019 Yasuwe: 2296 0