skol
fortebet

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje udushya bugiye kuzana kugira ngo abakinnyi bayo bamererwe neza kurushaho

Yanditswe: Wednesday 03, Oct 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports imenyereweho kugira udushya dutandukanye,yatangaje ko muri uyu mwaka igiye gushinga ibiro abakinnyi bazajya bahuriramo bakareba imikinire ya mukeba ndetse bakaharuhukira,guhemba abakinnyi bahamagawe mu Mavubi no gufasha abakinnyi kugura amamodoka.

Sponsored Ad

Mu muhango wo kwakira ikipe wabaye nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 bakegukana igikombe cy’Agaciro DF, Visi Perezida wa Rayon Sports, Maitre Muhirwa Freddy yabwiye abakinnyi ko nubwo Perezida w’ikipe, Paul Muvunyi, atabashije kuhaboneka kubera impamvu zamutunguye, ariko ngo yamutumye byinshi ku bakinnyi n’abafana ba Rayon Sports aho yaboneyeho kubabwira ingamba ikipe ifite zirimo gushyiraho ibiro bizaba birimo n’aho abakinnyi bashobora kuruhukira igihe bavuye mu myitozo , nimugoroba bakaharebera amashusho y’ikipe runaka mbere yo gukina nayo.

Maitre Freddy yatangarije abakinnyi n’abafana udushya ubuyobozi buzakora

Yagize ati “Ntabwo dukwiriye kujya dukina n’ikipe tutazi uko ikina. Umutoza azajya ahazana amashusho y’ikipe tugomba gukina tumenye neza imikinire yayo ndetse natwe tubashe gusubiramo imikino twakinnye, tumenye aho dukosora naho twongera imbaraga. Ninaho hazaba hari igice cyo gukora fitness ndetse n’abazi koga tubarihire batangire koga. Byose bizatangirana n’iyi shampiyona igiye gutangira.

Ikindi ni uko nyuma y’imyitozo tuzajya tubagaburira atari byabindi umuntu arangiza imyitozo akajya gushaka aho arya kuko akenshi muri n’abasore. Ibyo biratangirana n’ukwezi kw’Ukwakira."

Rayon Sports irashaka kwegukana ibikombe byinshi uyu mwaka

Maitre Freddy yavuze ko umutoza Robertinho yasabye ko abakinnyi bahamagawe mu Mavubi bazajya bahabwa ibihembo kugira ngo ikipe ya Rayon Sports yajya yiganza cyane mu Mavubi.

Yagize ati “Umutoza wanyu yasabye ko abakinnyi ba Rayon Sports bazajya biganza mu ikipe y’igihugu.Umukinnyi uzajya ahamagarwa mu ikipe y’igihugu,ku mushahara we tuzajya twongeraho ibihumbi ijana (100.000 FRW). Ni ibintu twavuganye n’umutoza kandi narabishimye, bizatuma abakinnyi bacu baharanira kujya mu ikipe y’igihugu kandi ugiyemo tumugenere ayo mafaranga. Ni gahunda yazanye nziza izatuma umukinnyi adahatana na bagenzi be gusa muri Rayon Sports ahubwo ahiganwe n’igihugu cyose."

Freddy yavuze ko Rayon Sports ishaka gushyiraho uburyo bwatuma abakinnyi bayo bashobora kwigurira imodoka zabo bwite aho kujya batega moto buri gihe.

Maitre Freddy yashimye buri wese wagize uruhare mu gutuma Rayon Sports igera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, by’umwihariko abafana bibumbiye mu ma Fan club yose ya Rayon Sports basigaye batanga umusanzu ujya kungana n’amafranga bahabwa n’umuterankunga SKOL.

Source:Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa