skol
fortebet

Ubuyobozi bwa RBA bwavuze ku busabe bwabo bwo kwerekana shampiyona bwanzwe

Yanditswe: Friday 22, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda, Munyangeyo Dieudonné Kennedy, yatanze umucyo ku kibazo kiri hagati ya RBA na Rwanda Premier League ku busabe bwo kwerekana Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda igeze ku Munsi wa Gatanu.

Sponsored Ad

Ku wa Kane tariki 22 Nzeri hasohotse ibaruwa idasinyeho ndetse itariho kashe, ihagarika RBA gukomeza kwerekana Shampiyona mu gihe iki gitangazamakuru cy’igihugu kitarishyura miliyoni 400 Frw muri uyu mwaka wa Shampiyona.

Iyi baruwa igira iti “Twagiraga ngo tubamenyeshe ko ubusabe bwanyu bwanzwe ndetse ko icyifuzo cyacu cyo kugura uburenganzira ku mwaka kitahindutse (miliyoni 400 Frw). Tuboneyeho n’umwanya wo kubamenyesha ko muhagaritswe kwerekana Shampiyona kuva ku munsi wayo wa gatanu uteganyijwe tariki 30 Nzeri 2023.”

Nyuma y’igihe gito iyi baruwa igeze hanze, Umuyobozi Mukuru wa RBA, Asiimwe Arthur, yanditse ku rukuta rwe rwa X [yahoze yitwa Twitter] ko atunguwe no kuba iyi ibaruwa yageze hanze mbere y’uko igera ku bo igenewe.

Aha yasubizaga Umunyamakuru wa Fine FM, Sam Karenzi, wayishyize kuri X. Mu butumwa bwe yagize ati "Ariko muri hatari… urwandiko rwabagezeho mbere y’uwo rugenewe!”

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, Umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda, Munyangeyo Dieudonné Kenneddy, yavuze ko nta masezerano cyangwa ubwumvikane bwishwe hagati y’impande zombi kuko nta masezerano yasinywe n’ubwo habayeho inama zahuje inzego zombi.

Yagize ati "Nta mwanzuro twe dufite ni cyo gituma wabonye kuri Twitter Umuyobozi mukuru wa RBA, Arthur [Asiimwe] avuga ko yatunguwe n’ibaruwa yari imugenewe, abandi bakayibona we atarayibona, ni ukuvuga ngo nta mwanzuro ntakuka uhari.”

"N’ikijyanye n’uko tugiye gusinya amasezerano ubanza ari bo [Rwanda Premier League Board] babivuze, twe nta gisubizo twigeze tubona. Twe icyo twakoze twabahaye ibaruwa ivuga ko na twe twifuza gutanga ubusabe bwacu, nyuma dukora inama tubabwira ko twatanze iyo baruwa y’ubusabe."

Yagaragaje ko mu nama yahuje RBA n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League mbere y’uko berekeza mu rugendoshuri muri Tanzania, hari icyizere ko iki gitangazamakuru gishobora gukomeza kwerekana shampiyona.

Munyangeyo ati "Mu nama twakoze mbere gato y’uko bajya muri Tanzania baratubwiye bati ‘rero kugeza ubu nta wundi uragaragaza ko afite ubushake bwo kwerekana Shampiyona; ni mwe mwenyine. Nimugende mutange ubusabe bwanyu, ubusabe twarabubahaye bitewe n’amikoro dufite. Nta gisubizo twigeze tubona cy’ubusabe bwacu.”

Yashimangiye ko ibyabaye bitakwitwa kwihakana RBA kuko ’umuntu yihinduka ari uko yabanje kwemera kandi nta ntibyabayeho.

Yakomeje ati "Ubwo rero sinabashinja ko batwihindutse. Ahubwo twatungurwaga no kumva ibitangazamakuru bivuga ngo twemeranyijwe.”

Munyangeyo yavuze ko bafashe iki cyemezo ku bushake ariko bagamije gukomeza gufasha Abanyarwanda gukurikirana Shampiyona.

Ati “Twebwe twagaragaje ubushake bwo kwereka Abanyarwanda Shampiyona baratubwira ngo ubwo mugaragaje ubushake mube mukomeje ibyo ari byo byose twabikoraga nk’abantu dushaka gukorera u Rwanda, baratubwira bati tuzumvikana ubwo nitutumvikana nta kundi muzahagarika.”

yuma Rwanda Premier League yasohoye ibaruwa igaragaza ko nitabona miliyoni 400 Frw itazemerera RBA kwerekana imikino.

Umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda, Munyangeyo Kennedy, yavuze ko mu gihe ubushobozi bwaboneka ubwo busabe buzemerwa.

Yagize ati "Nitubona amikoro turabyemera, niba tutayafite ubwo Abanyarwanda batubabarire ntako turi bube tutagize.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa