skol
fortebet

Ubuyobozi bwa shampiyona bwavuze ku biganiro bafitanye na RBA ku kwerekana imikino

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rwanda Premier League,Hadji Mudaheranwa, yavuze ko nta gihindutse, iki cyumweru kirarangira bamaze kumvikana na RBA, ku masezerano yo kwerekana shampiyona y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na B&B FM UMWEZI,aho yagarutse ku ngingo nyinshi zijyanye na shampiyona y’u Rwanda .

Abajijwe ku bijyanye no kwerekana imikino kwa RBA,Mudaheranwa yagize ati "Ibyacu na RBA hari ibyo twifuzaga nabo hari ibyo batangaga gusa tugenda tuganira gusa hari aho turi guhuriza.Turizera ko bidatinze iki cyumweru cyarangira twamaze kumvikana nabo imikoranire."

Ku rundi ruhande,Mudaheranwa,yavuze ko hari ibitari kugenda neza mu mikino ibanza y’iyi shampiyona ndetse ko igisubizo kizagaragara mu mikino yo kwishyura.

Yagize ati "Hari ibitari kugenda neza muri iyi mikino ibanza gusa nitwe tuzipangira imikino yo kwishyura kugira ngo igende neza tugabanye ibirarane."

Umuyobozi wa Rwanda Premier League abona kuvamo kwa APR FC na Rayon Sports ari ikimenyetso cyerekana urwego ruri hasi rwa shampiyona y’u Rwanda.

Yagize ati "Umwaka ushize shampiyona yacu yari hasi."

Tariki ya 21 Nzeri 2023 nibwo RBA na Rwanda Premier League bagombaga gusinyana amasezerano yo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24

Gusa ku munota wa nyuma haje gusohoka ibaruwa ya League ivuga ko uyu muhango utakibaye kubera ko RBA yananiwe kwishyura miliyoni 400 yasabwaga.

Hari amakuru avuga ko impande zombi zongeye kwicarana maze noneho RBA ibyo kugura uburenganzira bwose irabireka ijya mu mashusho gusa aho bivugwa ko yemeye gutanga miliyoni 300 ku mwaka ikazajya yerekana shampiyona (mu buryo bw’amashusho gusa).

Bivuze ko ubu ibyo kogeza umupira kuri Radio no ku mbuga nkoranyambaga bitari mu byo baguze nk’uko byari bimeze mu masezerano bagomba gusinyana.

Mu gihe nta wundi urabigura, buri gitangazamakuru kizaba gifite uburenganzira bwo gutangaza shampiyona mu buryo bwose ukuyemo amashusho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa