skol
fortebet

Ubuyobozi bwa shampiyona y’u Rwanda bwagabanyirije igiciro RBA kugira ngo yerekane imipira

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf, yemeje ko RBA izongera kwerekana Shampiyona guhera mu mpera z’icyumweru.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje nyuma y’aho iki kigo kimaze iminsi kitayerekana kuber ko bagiciye miliyoni 400 FRW kikazibura.

Uyu Muyobozi yabwiye IGIHE ati "Twamaze kumvikana byose no ku masezerano nubwo atarasinywa ariko bazatangira kwerekana shampiyona kuva ku munsi wa 9.

Igiciro twifuzaga cyaragabanutse kuko basanze ubwo bushobozi batabubona.Kuri You Tube ntibizakunda ko yongera kwerekanwa."

Amakuru aravuga ko RBA yemeye kwishyura ubuyobozi bwa Rwanda Premier League miliyoni 200 FRW avuye kuri miliyoni 280 byavugwaga ko yari yatanze mbere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 nibwo bamwe mu banyamakuru ba RBA bemeje ko bazerekana imikino ya shampiyona guhera kuri uyu wa Gatanu ndetse intumbero ikaza ku cyumweru ku mukino wa APR FC na Rayon Sports.

Imikino y’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona iteganyijwe mu mpera z’icyumweru.APR FC izacakirana na Rayon Sports!

Imikino y’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona iteganyijwe mu mpera z’icyumweru:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa