skol
fortebet

Ubwongereza bwahamagaye ikipe buzakoresha mu gikombe cy’isi irimo umukinnyi umwe ukina hanze

Yanditswe: Thursday 10, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza,Gareth Southgate yashyize hanze ikipe y’abakinnyi 26 azakoresha mu gikombe cy’isi batarimo Tammy Abraham na Ivan Toney bari bahagaze neza.
Mu mazina yatunguranye harimo Conor Gallagher wa Chelsea na Callum Wilson wa Newcastle.
Nyuma yo gutangaza ikipe yahisemo, Southgate yagize ati: "Twishimiye iyi kipe. Turatekereza ko muri yo harimo impano nyinshi.
"Ariko ikipe igomba guhuriza hamwe. Tugomba kumenyera neza kurusha abandi bose mu gihe kiri imbere." (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza,Gareth Southgate yashyize hanze ikipe y’abakinnyi 26 azakoresha mu gikombe cy’isi batarimo Tammy Abraham na Ivan Toney bari bahagaze neza.

Mu mazina yatunguranye harimo Conor Gallagher wa Chelsea na Callum Wilson wa Newcastle.

Nyuma yo gutangaza ikipe yahisemo, Southgate yagize ati: "Twishimiye iyi kipe. Turatekereza ko muri yo harimo impano nyinshi.

"Ariko ikipe igomba guhuriza hamwe. Tugomba kumenyera neza kurusha abandi bose mu gihe kiri imbere."

Harry Kane azongera kuyobora ingabo za Southgate zishaka gutwara igikombe cy’isi ku nshuro ya kabiri nyuma ya 1966.

Guhamagarwa kwa James Maddison nicyo kintu kinini kiri kuvugwa kuko yirengagijwe kenshi n’umutoza Southgate ariko nyuma y’uko afashije Leicester kuva ku mwanya wa nyuma muri Premier League yahawe amahirwe.

Ubwongereza buri mu itsinda B hamwe na Iran bazabanza gukina kuwa 21 Ugushyingo,hanyuma bakurikizeho Wales kuwa 25 Ugushyingo hanyuma basoreze kuri USA kuwa 29 Ugushyingo 2022.

Abakinnyi basigaye bahabwaga amahirwe ni kapiteni wa Southampton,James Ward-Prowse,Ivan Toney wa Brentford,Marc Guehi wa Crystal Palace,Fikayo Tomori wa AC Milan,Tammy Abraham wa Roma na Jarrod Bowen wa West Ham.

Intare eshatu zigiye kureba uko zarenga kimwe cya kabiri cy’irangiza zagezemo mu myaka ine ishize mu Burusiya, ndetse n’umwanya wa kabiri muri Euro 2020.

Abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu: Jordan Pickford, Nick Pope, Aaron Ramsdale

Ba myugariro: Trent Alexander-Arnold, Conor Coady, Eric Dier, Harry Maguire, Luke Shaw, John Stones, Kieran Trippier, Kyle Walker, Ben White

Abo hagati: Jude Bellingham, Conor Gallagher, Jordan Henderson, Mason Mount, Kalvin Phillips, Declan Rice

Ba rutahizamu: Phil Foden, Jack Grealish, Harry Kane, James Maddison, Marcus Rashford, Bukayo Saka, Raheem Sterling, Callum Wilson.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa