skol
fortebet

Ubwumvikane buke hagati ya Shassir n’umutoza Minnaert bwatumye ahitamo kwigendera

Yanditswe: Tuesday 05, Jun 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Nahimana Shassir w’ikipe ya Rayon Sports Nahimana Shassir yahisemo kuva muri iyi kipe atabwiye ubuyobozi,kubera umubano mubi cyane afitanye n’umutoza Ivan Minnaert.

Sponsored Ad

Uyu musore washyizwe hanze y’ikibuga kuva uyu mubiligi yahabwa akazi ko gutoza Rayon Sports,biravugwa ko yaburiwe irengero ndetse ashobora kuba ari gushaka ahandi yakwerekeza, cyane ko ari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye.

Minnaert ntiyumvikana na Shassir

Shassir yatangiye kutumvikana na Minnaert ubwo yarwanaga n’umutoza wungirije wa Rayon Sports Witakenge,byatumye ashyirwa hanze ndetse ikibuga kuri we kiba amateka.

Nahimana Shassir yatorotse ikipe ya Rayon Sports kuko ubuyobozi bwe atabumenyesheje aho agiye ndetse ntiyigeze agaragara mu myitozo y’ikipe mu minsi ibiri ishize.

Biravugwa ko Nahimana Shassir ari mu biganiro n’amwe mu makipe yo mu Barabu kugira ngo azayerekezamo mu mwaka w’imikino utaha.

Kuri uyu wa Kabiri,Rayon Sports irakina umukino w’ikirarane n’Amagaju idafite abakinnyi 6 barimo Mugume Yassin nawe wasibye imyitozo umunsi umwe,Yannick Mukunzi urwaye Malaria,Muhire Kevin nawe wasibye imyitozo,Usengimana Faustin wavunitse ndetse na Bimenyimana Bonfils Caleb nawe wavunitse.

Dore urutonde rw’abakinnyi 18 bazakinira Rayon ikina n’Amagaju:
1. Ndayishimiye Jea Luc Bakame
2. Gerard Bikorimana
3. Ange Mutsinzi
4. Abdul Rwatubyaye
5. Mugabo gabriel
6. Innocent
7. Saddam Nyandwi
8. Gilbert Mugisha
9. Eric Irambona
10. Eric Rutanga
11. Master Mugisha Francois
12. Sefu Niyonzima Olivier
13. Youssouf Habimana
14. Djamal Mwiseneza
15. Djabel Imanishimwe
16. Tsabalala Shaban hussein
17. Crist Mbondi
18. Diarra Ismaila

Ibitekerezo

  • Uyu muzungu utwiciye equipe kabsa, Muhire gusiba imyitozo siwe wamusize ngo nuko yari yibagiwe ibyo akoresha mumyitozo koko. Aha nzaba ndora n’umwana w’umunyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa