skol
fortebet

#UCL: PSG yatunguranye isezerera FC Barcelona mu gihe Dortmund yataye hanze Atletico Madrid

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Kylian Mbappe yatsinze ibitego bibiri mu gihe Paris St-Germain yatsindaga Barcelona ibitego 4-1 iyisezerera muri 1/4 cya UEFA Champions League kandi iyisanze mu rugo ku kibuga isigaye ikiniraho cya Estadi Olimpic Lluis Companys.

Sponsored Ad

PSG yakoze amakosa itsindirwa mu rugo ibitego 3-2 na FC Barcelona ariko ntiyacika intege iza kuyitsinda mu mukino wo kwishyura aho yayinyagiye.

PSG yorohewe n’uyu mukino wo kwishyura wa 1/4,byatumye igera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza muri Champions League ku nshuro yayo ya kane.Ni inshuro yayo ya mbere kuva muri 2021 PSG igeze muri kimwe cya kabiri.

Ikipe ya Luis Enrique izahura na Borussia Dortmund muri kimwe cya kabiri,nyuma y’aho n’iyi kipe yo mu Budage itsinze Atletico Madrid ibitego 5-4 mu mikino yombi, mu mukino uryoshye wabereye mu Budage.

Ikipe ya FC Barcelona yari yatangiye neza uyu mukino kuko ku munota wa 12 gusa,Raphinha yafunguye amazamu bituma benshi bemeza ko uyu mukino urangiye kare.

Icyakora Barcelona yaje guhura n’akaga gakomeye kuko ku munota wa 29,myugariro ukomeye igenderaho Ronald Araujo yahawe ikarita itukura nyuma yo kugusha hasi Bladley Barcola bari basigaranye agiye gutsinda.

Nubwo uyu yaburanye avuga ko atari myugariro wa nyuma,VAR yemeje iki cyemezo,asiga Barcelona ikina ari abakinnyi 10 mu minota isaga 60 yakurikiyeho.

Umutoza Xavi yahisemo gukuramo rutahizamu Lamine Yamal azana Inigo Martinez ngo amufashe kugarira.

Uyu mutwe ntabwo wakunze kuko ku munota wa 40,Ousmane Dembélé yishyuriye PSG igitego,ku mupira mwiza yahawe na Barcola wazonze iki kigugu cy’i Catalonia cyane.Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyabaye ukuzimu kuri Barcelona kuko yinjijwemo ibindi bitego bitatu byose,ihita isezererwa.

Ibi bitego byatsinzwe na Vitinha ku munota wa 54 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina n’ibindi bibiri bya Kylian Mbappé birimo icyo yatsinze ku munota wa 61 kuri penaliti Joao Cancelo yakoreye kuri Dembele n’ikindi cyo ku munota wa 89.

Ku rundi ruhande,umutoza Xavi wa Barcelona yahawe ikarita itukura nyuma yo kwinubira imisifurire ya Istvan Kovacs wari uyoboye umukino.

Mu wundi mukino,Borussia Dortmund yatunguranye nayo,inyagira Atletico Madirid ibitego 4-2,iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 5-4 mu mikino yombi cyane ko ubanza iyi kipe yo muri Espagne yari yatsinze ibitego 2-1.

Ibitego bya BVB byatsinzwe na Brandtku munota wa 34, Maatsen kuwa 39, Füllkrug kuwa 71 na Sabitzer kuwa 74.

Ibitego bya Atletico Madrid byatsinzwe na Mats Hummels witsinze ku munota wa 49 na Angel Correa kuwa 64.

BVB yabanje ibitego 2-0 ndetse isoza igice cya mbere ifite ibitego 2-0.Atletico Madrid yaje ihita ibyishyura mu gice cya kabiri ariko kubera uburangare bwayo itsindwa ibindi bibiri mu minota 4 gusa.

Imikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza hagati y’aya makipe yombi izakinwa hagati ya tariki ya 30 Mata na 1 Gicurasi, kwishyura bibe kuwa 7-8 Gicurasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa