skol
fortebet

"Udashaka gutsinda APR FC azigumire i Rwamagana"-Meya Mbonyumuvunyi abwira abakinnyi ba Muhazi United

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab,yabwiye abakinnyi b’ikipe ya Muhazi United ko bagomba gutsinda APR FC bazahura muri iki cyumweru muri shampiyona aho yageze aho asaba ufite ubwoba gusigara i Rwamagana.

Sponsored Ad

Mu nama abakinnyi ba Muhazi United bagiranye n’uyu muyobozi,yabemereye agahimbazamusyi kisumbuye hanyuma nabo bagakora ibishoboka byose bagatsinda ikipe ya APR FC bazahura nayo kuwa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023.

Amakuru dukesha Inyarwanda avuga ko iyi nama yabaye nyuma y’imyitozo yo kuwa Kabiri tariki ya 31 Ugushyingo, yitabiriwe n’abayobozi ba Muhazi United barimo na Perezida wayo Mfizi Nkaka Longin nawe wabwiye abakinnyi ko ibyo bakeneye byose bazabihabwa ariko bagakomeza kwitwara neza.

Meya Mbonyumuvunyi yabasabye kuzakura intsinzi kuri APR FC bakagera ku ntego ikipe yabo yiyemeje.

Yijeje abakinnyi kuzakubirwa kabiri agahimbazamusyi basanzwe bahabwa. Yagize ati: "Ndabashimira uko mwitwaye mu mikino itatu iherutse, mwagaragaje ko muri ikipe ikomeye mutsinda amakipe mwakinnye. Mwanize Musanze iri ku mwanya wa Mbere, ubu ikipe ikurikiyeho ni APR. Mwebwe nimutsinde ikipe, agahimbazamusyi tukabakubire Kabiri ."

Meya Mbonyumuvunyi, yakomeje agira "Uwumva tutazatsinda APR, azasigare i Rwamagana. Nanjye nzaba ndi kumwe namwe,udashaka gutsinda APR azasigare, ntazajye i Ngoma. Mugire icyizere cyo kuyitsinda kuko ari twe dufite amahirwe kuko turi imbere y’abafana bacu ."

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ruremesha Emmanuel, umutoza wa Muhazi United Fc yavuze ko afite ikipe nziza kandi yifuza gutsinda APR FC.

Yagize ati: "APR ni ikipe ikomeye ifite igikombe cya shampiyona ishize ndetse ikaba iri ku mwanya wa mbere.

Abakinnyi dufite bafite inyota yo gutsinda APR kuko bazi icyo bisobanuye. APR irashaka gutsinda, natwe turabishaka, kandi urebye uburyo ikipe dufite imeze icyizere kiri hejuru. Abafana bacu ndabararikira ko tuzakina umupira mwiza, ndabizeza ko APR izabona akazi tuzakina umupira uryoheye ijisho."

Muhazi United ntiratsinda APR FC muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Rwanda. Icyakora, mbere ikitwa Rwamagana City yigeze gutsindira APR ku kibuga cyayo igitego kimwe ku busa muri 2019 ndetse icyo gihe APR yahise yirukana abakinnyi benshi bayikinagamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa