skol
fortebet

UEFA yahishuye uko amakipe agiye kujya akina bushya amarushanwa yayo arimo Champions League

Yanditswe: Monday 04, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi,UEFA yakoze impinduka mu irushanwa rya UEFA Champion League,Europa League na Europa Conference League kugira ngo arusheho kuryoha nkuko ubuyobozi bwabivuze.

Sponsored Ad

Hemejwe ko guhera mu mwaka utaha w’imikino, amakipe akina Champions League azava kuri 32 akagera kuri 36, hakazabaho n’impinduka mu buryo akina hagati yayo.

Buri kipe izakina imikino umunani (ine mu rugo n’ine hanze) aho kuba itandatu yari isanzwe, ihure n’amakipe umunani atandukanye kandi inshuro imwe, ubundi harebwe uko yakurikiranye mu manota ndetse n’ibitego.

Amakipe umunani ya mbere azahita abona itike yo gukina imikino yo gukuranwamo ya ⅛, mu gihe azasoreza ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 24 azakina imikino ibiri ya kamarampaka (ubanza n’uwo kwishyura) ahataniye kuvamo andi umunani ngo abe 16 muri iki cyiciro.

Kuva ku mwanya wa 24 kugeza kuri 36 azajya ahita ava mu marushanwa yose kuko havuyeho uburyo bwatumaga amakipe yatsinzwe neza ajya mu irushanwa ryo munsi y’iryo ivuyemo.

Uburyo amakipe abonamo itike yo gukina aya marushanwa y’u Burayi bizakomeza gukorerwa mu marushanwa y’imbere mu bihugu akomokamo.

Umwanya umwe muri ine yiyongereye muri UEFA Champions League ugenewe ikipe izaba iya gatatu muri shampiyona ya gatanu ku rutonde rw’uko za shampiyona z’ibihugu zikurikirana i Burayi.

Undi ugenewe ikipe izatwara igikombe iwayo habanje kongerwa amakipe yitabira iri rushanwa ari uko yatwaye ibikombe iwayo, aho azava kuri ane akaba atanu.

Ibi bizakurikizwa kandi muri Europa League mu gihe Europa Conference League izitwa UEFA Conference League umwaka w’imikino utaha izakinwa imikino 6.

Champions League n Europa League zizajya zikinwa hagati ya Nzeri na Mutarama buri mwaka mu gihe Europa Conference League izajya ikinwa hagati ya Nzeri n’Ukuboza buri mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa