skol
fortebet

UEFA yongeye guha igihano gikarishye ikipe y’Uburusiya

Yanditswe: Tuesday 20, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Uburusiya yakuwe mu majonjora y’Igikombe cy’Uburayi, EURO 2024 kubera intambara bukomeje guteza muri Ukraine.
Tombola izaba mu kwezi gutaha Tariki ya 09 Ukwakira, ntabwo ikipe y’Uburusiya izaba iri mu zizahanganira itike y’iki gikombe kizabera mu Budage.
Amakipe yo mu Burusiya n’ikipe y’igihugu yabujijwe kwitabira amarushanwa y’umupira w’amaguru ya FIFA na UEFA kugeza igihe azamenyeshwa nyuma y’ibitero by’igihugu cyabo kuri Ukraine byategetswe na perezida Vladimir Putin.
Inteko (...)

Inteko nyobozi y’umupira I burayi yongereye ibihano kugihugu cy’Uburusiya n’amakipe yacyo, byashyizweho bwa mbere muri Gashyantare 2022 nyuma y’igitero kuri Ukraine.

Bivuze ko igihugu cyakuwe mu marushanwa mpuzamahanga ya kabiri yikurikiranya nyuma yo kwirukanwa mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi.

Uburusiya bukimara kwirukanwa mu gushaka itike y’igikombe cy’isi,ikipe yabwo ya Spartak Moscow nayo yakuwe muri Europa League y’umwaka ushize.

Iyi kipe imwe y’Uburusiya yari isigaye mu marushanwa y’i Burayi mu mwaka w’imikino wa 2021/22 yagombaga gukina na RB Leipzig mu cyiciro cya 16, ariko iyi kipe yo mu Budage ihabwa itike idakinnye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa