skol
fortebet

Uganda: Abafana ba Arsenal baheruka gufungwa bazira kwishimira intsinzi baratakambira Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 27, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abafana ba Arsenal baheruka gufungwa nyuma yo gutabwa muri yombi bazira kwishimira intsinzi y’iyi kipe itsinda Manchester United ibitego 3-2, basabye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kubafasha bakajya i London kurebera umukino kuri Stade ya Emirates.
Felix Bagiire, umunyamakuru kuri radiyo, yavuze ko Perezida Kagame ari umufana w’icyamamare wa Arsenal bashima.
Yongeyeho ko gusaba ikintu Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, "byatuma ibintu byose bihinduka politiki".
Bwana Bagiire yagize ati: (...)

Bwana Bagiire yagize ati: "Abafana ba Man United baravuze cyane mbere y’umukino, ndetse bagiye mu rusengero amasaha make mbere y’umukino, kandi [uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United] Gary Neville yimye amahirwe ikipe yacu bityo kubatsinda byaradushimishije cyane".

Barindwi muri abo bafana batawe muri yombi barekuwe nyuma yo kurara muri kasho rimwe aho abapolisi bababajije ibibazo niba nta sano bafitanye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Polisi yavuze ko uwasigaye muri gereza yari afitanye isano n’ubujura bwabaye mbere.

Bakimara kurekurwa ku wa kabiri, iri tsinda ryatumiwe mu murwa mukuru Kampala, aho bahuye n’umuvugizi wa polisi, Fred Enanga uzwiho gufana Arsenal. Bahuye kandi na Asan Kasingye, umuyobozi w’abafana ba Arsenal muri Uganda.

Ikipe ya Arsenal yatsinze igitego gikomeye ku munota wanyuma itsinda ibitego 3-2 mu mukino wo ku cyumweru yahuye na mukeba wayo ukomeye Manchester United.

Abafana bemeza ko Mikel Arteta yinjije ikizere gihagije mu ikipe ya Arsenal,cyo guhatanira igikombe cya shampiyona.

Bwana Bagiire yavuze ko bazakangurira abafana 10,000 muri Gicurasi kwishimira intsinzi ya Arsenal - bazi neza ko izatwara igikombe.

Ati: "Natangiye gushyigikira Arsenal igihe Thierry Henry yakinaga kandi sinigeze mbona izamura igikombe". “Aya niyo mahirwe yacu.”

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa