skol
fortebet

Uganda yashyizeho umutoza mushya watumye Abanyarwanda bacika ururondogoro

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu ya Uganda yabonye umutoza mushya ugomba kuyitoza ahereye ku mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe k’Isi 2026.

Sponsored Ad

Uyu mutoza uturuka mu gihugu cy’u Bubiligi yitwa Put Paul Joseph ufite umwirondoro ubyibushye cyane.

Paul Put w’imyaka 67, arazwi cyane muri ruhago ya Afurika kuko yatoje USM Alger, Kenya,Gambia, Burkina Faso, Guinea na DR Congo, yanakoze muri Wydad AC nk’umuyobozi wa siporo.

Mu kumumurika ku mugaragaro,Perezida wa FUFA Hon.Moses Magogo yavuze ko bakiriye ubusabe bw’abatoza 150 ariko bahitamo uyu mugabo uzwi kuko yakoze amateka mu bihugu yatoje.

Yagize ati "Umutoza Paul Put yafashije Burkina Faso kugera ku mukino wa nyuma wa AFCON mu 2013, afashaGuinea kugera muri kimwe cya kane cy’irangiza ndetse anafasha Gambia kujya mu gikombe cya AFCON. Hamwe na CV nk’iyi, twizeye ko umutoza azakora akazi keza hano.

Yakomeje agira ati"Kuri iyi nshuro, twemereye umutoza kwishyiriraho abamwungirije kandi yazanye n’abandi bantu batanu baturutse mu Bubiligi. Icyakora, hazaba hari Abanya Uganda bazaba bari mu bataoza bungirije."

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda bacitse ururondogoro kubera umutoza FERWAFA yashyizeho witwa Torsten Frank Spittler watoje amakipe atagira umupira nka Bhutan na Myanmar.

Benshi mu banyarwanda bifuzaga ko FERWAFA yazana umutoza uzwi ndetse ngo Perezida Munyentwari Alphonse yari yifuje Didier Gomes ariko Minisports izana uyu bivugwa ko yaje ku nkunga y’Ubudage.

Uyu Frank ngo yaje mu Rwanda yaratozaga ikipe yo mu cyiciro cya 5 iabo ndetse nayo yarayimanuye.

Torsten Frank Spittler nta bigwi afite cyane nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru, gusa yatangiye gutoza mu makipe y’abakiri bato, aho yabaye umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu y’u Budage bw’abatarengeje imyaka 16 mu mwaka wa 1998.

Mu mwaka wa 1999 yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nepal muri uwo mwaka gusa. Kuva 2003 kugera 2005 yabaye Umuyobozi wa tekinike w’igihugu cya Yemen, ako kazi kandi yagakoze muri Sierra Leone mu mwaka wa 2005 ndetse na Mozambique hagati ya 2009 na 2011.

Kuva mu mwaka wa 2000, uyu mutoza yatozaga ikipe yitwa TuS Holzkirchen ibarizwa mu cyiciro cya gatanu mu Budage yitwa Landesliga Bayern Südost, aho iyi kipe kugeza ubu mu mikino 16 imaze gukina iri ku mwanya wa 17 mu makipe 18.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa