skol
fortebet

Uko byari byifashe ubwo Bralirwa yatangizaga irushanwa “Turbo King Cup” i Huye [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Jun 2018

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Bralirwa yatangije irushanwa rya ruhago ridasanzwe rya “Turbo King Cup” rigamije kugira abaherwe abakunzi b’ikinyobwa cya Turbo King mu Rwanda,aho amakipe 10 yabashije gukusanya imifuniko nibura 100 ya Turbo King yesuranye hakaboneka imwe izahagararira aka karere.

Sponsored Ad

Iri rushwanwa rikinwa n’amakipe agizwe n’abakinnyi 7 ariko batanu bakaba aribo babanza mu kibuga,ryatangiriye mu karere ka Huye aho amakipe 10 yabashije gukusanya nibura imifuniko 100 ya Turbo King yesuranye karahava.

Ku wa Gatanu nibwo amakipe yose yahuriye hamwe ahabwa amabwiriza ndetse na gahunda y’uko amarushanwa ateye,maze ku wa Gatandatu baresurana bashaka iya mbere izahagararira Huye.

Nyuma y’uguhangana gukomeye muri aya makipe yose yari yitabiriye,amakipe 4 yabashije kugera muri kimwe cya kabiri,aratomborana birangira ikipe yitwa Umucyo Sunday FC ariyo ihize izindi yegukana akayabo k’ibihumbi 250 ndetse ibona itike yo kwerekeza ku rwego rw’intara.

Muri iki Cyumweru iri rushanwa rizakomereza mu karere ka Nyanza naho hitezwe ihangana rikomeye mu makipe atandukanye yamaze kwiyandikisha ndetse yiteguye guhatanira kuba ikipe ya nyuma izatsinda ku rwego rw’igihugu ikegukana akayabo ka miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda n’igikombe.

Kwiyandikisha kw’amakipe muri iri rushanwa rya Turbo King Cup bizakomereza mu karere ka Kayonza ku wa 30 Kamena uyu mwaka aho abamaze gukusanya nibura imifuniko 100 baziyandikishiriza kuri Relax Bar and Shine bar.

Ku wa 07 Nyakanga 2018,amakipe yamaze kubona imifuniko 100 cyangwa irenga yo mu karere ka Gatsibo aziyandikishiriza ahitwa Marriot Motel na Mu marembo Bar.
Ikipe ihatanira irushanwa rya Turbo King cup iba igizwe n’abakinnyi 7 aho mu kibuga hatangira abakinnyi 5 ndetse bagakinira mu gice kimwe cy’ikibuga aho kuba ikibuga cyose.

Iri rushanwa rya Turbo King Cup rigomba guca mu turere 10 mu Rwanda twatoranyijwe kubera iterambere ry’ibikorwaremezo ndetse no kugira umubare munini w’abakiliya ba Turbo King,rigamije kuzamura uburyohe bw’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse no kugira abamiliyoneri abakunzi ba Turbo King aho abaritegura bifuza ko ryamera nka PGGS yigaruriye imitima ya benshi.

Ikipe ibaye iya mbere mu karere yegukana ibihumbi 250 by’u Rwanda,ndetse ihita ibona itike yo guhatana ku rwego rw’intara yaharenga igahabwa ibihumbi 500,igahita ikatisha itike yo ku rwego rw’igihugu guhangana n’andi makipe ahagarariye izindi ntara z’u Rwanda uko ari 5 aho iya mbere ku rwego rw’igihugu izahabwa akayabo ka miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda n’igikombe,iya 2 izahabwa izajya ihabwa ibihumbi 500,iya 2 ibihumbi 250.

Muri iri rushanwa amakipe yabashije gukusanya imifuniko myinshi kurusha ayandi niyo ahabwa amahirwe yo kwiyandikisha gusa ikipe yiyandikisha igejeje nibura ku mifuniko 100.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa