skol
fortebet

Uko byari byifashe ubwo Rayon Sports yibukaga abayo bazize Jenoside (AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 03, Jul 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 02 Nyakanga nibwo twabagejejeho ko ikipe ya Rayon Sports yaramukiye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 aho basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ndetse baremera bamwe mugizweho ingaruka na Jenoside.
Nkuko byari byatangajwe n’umunyamabanga w’iyi kipe Gakwaya Olivier urugendo rwo kwibuka rwahereye kuri hotel Nobleza berekeza ku rwibutso rwa jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro aho bashyize indabo ku mva z ’inzirakarengane (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 02 Nyakanga nibwo twabagejejeho ko ikipe ya Rayon Sports yaramukiye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 aho basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ndetse baremera bamwe mugizweho ingaruka na Jenoside.

Nkuko byari byatangajwe n’umunyamabanga w’iyi kipe Gakwaya Olivier urugendo rwo kwibuka rwahereye kuri hotel Nobleza berekeza ku rwibutso rwa jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro aho bashyize indabo ku mva z ’inzirakarengane zihashyinguye nyuma bakomereza ku gikorwa cyo kuremera abakozweho n’ingaruka za Jenoside.

Uretse Rayon Sports FC ni abafana bayo bagize ihuriro ryitwa March Generation bakoze igikorwa cyo kwibuka abazize jenoside aho berekeje mu karere ka Nyanza bashyira indabo ku mva zishyihunguwemo abazize jenoside mu rwibutso rw’ako karere aho bahise berekeza I Huye kuremera uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports mbere ya Jenoside Gasangwa Celestin bakunze kwita Tigana warokotse jenoside.

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa