skol
fortebet

Uko gukunda iraha byatumye umukinnyi wakuze arusha Cristiano Ronaldo gukina arangirira muri gereza

Yanditswe: Friday 20, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Fabio Paim yashoboraga kuba umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru urusha abandi bose ku isi.

Sponsored Ad

Niwe mukinnyi wenyine Cristiano Ronaldo yatangaje ku mugaragaro ko yemera ko amurusha.

Uyu yinjije akayabo ka 327,000 by’amapawundi afite imyaka 13 gusa ubwo abafana n’abakinnyi bazengurukaga Portugal baje kumureba.

We na Ronaldo bajyaga gusaba imigati [burger] yasigaye kuri resitora ya McDonald buri joro bakiri abana -nkuko Ronaldo yigeze kubivuga.

Ariko mu gihe iyi nshuti ya Paim yo mu bwana yabaye kizigenza mu mupira w’amaguru, we umwuga we wahindutse umwijima kubera kwiyumva nk’icyamamare, amafaranga ndetse no gukunda ibirori.

Ibintu byaje kuzamba ubwo Paim yamaraga umwaka muri gereza ya Caxias yegereye ikibuga cy’imyitozo cya Sporting,kandi ngo yitegerezaga cyane imyitozo ya Ronaldo hamwe na bagenzi be bo muri Poutugal muri 2020 abifashijwemo n’idirishya rya gereza.

Uyu yafunzwe ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge.

Uyu mu winger yatoranyijwe n’ishuri rya Sporting afite imyaka umunani, ava mu rugo ajya kuba i Lisbonne maze ubwibone buramutaha.

Impano ya Paim yashoboraga kumugeza ku gasongero k’abanyabigwi - kandi akarenga mugenzi we Ronaldo wamurushaga imyaka itatu.

Ubwo Ronaldo yasinyaga muri Manchester United mu 2003, yagize ati: "Niba mutekereza ko ndi mwiza,mutegereze muzarebe Fabio Paim."

Ese Paim yari mwiza gute?mu by’ukuri se yari mwiza kurenza Ronaldo?

Paim aganira na SunSport aho atuye muri Algarve, yagize ati: "Mu byukuri nari umwihariko. Ngomba kwicisha bugufi ariko uku nukuri.

Ikibabaje ni uko icyo gihe nta Instagram cyangwa Facebook byari bihari, nta kintu cyabikwaga nkuko bimeze muri iki gihe ariko ndizera rwose kandi mvugishije ukuri ko kugeza uyu munsi nta wundi muntu umeze nkanjye ufite ubuhanga nk’ubwo nari mfite.

Cristiano, kubera imbaraga zose no kunoza umwuga we, yageze ku rwego akwiye.

Igihe nakinaga, iyo ngira imbaraga n’ubushake nk’ubwe, nari kumurusha.

Mvuze ku bijyanye na tekinike, nari mwiza cyane. Nari Ronaldinho muto. Ariko nkuko dushobora kubibona, ntabwo tekinike ariyo itugeze ahantu hose.

Yego icyo gihe nari mwiza kurenza Cristiano. Ndizera ko akwiye kumpa imwe muri Ballon d’Or ze! ”

Abajijwe niba mu buhanga yari kuba mwiza ku isi kandi akegukana Ballon d’or, Paim yarasubije ati: "Yego, nta gushidikanya."

Ronaldo yatwaye ibikombe bitabarika, birimo no gufasha Portugal gutwara Euro 2016, ariko Paim ntiyageze ku nzozi yari afite zo kugaragara mu ikipe ya mbere ya Sporting.

Uyu wabaye umukinnyi mpuzamahanga mu bato muri Portugal yageze muri Chelsea ku ntizanyo mu 2008.

Mu gihe benewabo barimo Deco na Ricardo Carvalho bari abastari mu ikipe ya mbere, uyu musore w’imyaka 20 yabaga wenyine kandi "ntiyishimiye" umwaka yamaze i London nubwo yinjizaga hafi ibihumbi 50 by’ama pound buri kwezi hiyongereyeho n’akarusho ka Sporting ka 130,000 buri mwaka mu ikipe ya kabiri ya Brendan Rodgers na Paul Clement.

Paim yemeye ko “yahumwe amaso” n’amafaranga no kuba icyamamare ubwo yashoraga umutungo we mu kugura amamodoka, mu bagore, mu nzoga no mu birori kuko atigeze yigishwa gukoresha amafaranga ye neza.

Yasezeye ku mupira afite imyaka 22 ubwo yakiniraga ikipe nto ya Real Massama ariko akomeza gutera ibiraka mu Bushinwa, Angola, Lituwaniya, Qatar, Malta na Brazil, kugira ngo ahaze iraha rye yishoyemo.

Paim yasoje agira ati: “Igihe nari mfite ubwamamare, amafaranga, mpora mu birori, natekereje ko aribyo byishimo.

Ariko sinari nzi icyo ibyishimo bisobanura. Nari mfite amafaranga ariko sinari nzi kurya ibiryo byiza no gutembera.

Muri iki gihe, nzi icyo kwishima bisobanura,kandi nishimye mfite bike.”

Yavuze ko ikimubabaza kurusha ibindi ari agahinda yateye umuryango we ndetse ikinyamakuru The Sun cyavuze ko yabivuze arira.






Paim yageze kuri byinshi akiri muto ariko gukunda iraha byatumye arangira muri ruhago

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa