skol
fortebet

Uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rihagaze: Arsenal iri kwiruka ku bakinnyi batatu ishakamo umwe wo kuyifasha hagati

Yanditswe: Tuesday 31, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinyi mu mashampiyona atari make akomeye i Burayi rirangira,ariyo mpamvu amakipe akomeye arimo na Arsenal ari kuvugwa cyane.
Nkuko bisanzwe,iri soko rirarangira mbere ya saa sita z’ijoro za Kigali bityo amakipe yo mu Bwongereza ari gukoresha imbaraga ngo agire abakinnyi yinjiza
Amasaha iri soko rifungiraho mu Burayi:
Premier League/EFL: 23:00 Bundesliga: 17:00 Serie A: 19:00 La Liga: 23:00 Ligue 1: 23:59
Byitezwe ko hashobora kuba byinshi (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinyi mu mashampiyona atari make akomeye i Burayi rirangira,ariyo mpamvu amakipe akomeye arimo na Arsenal ari kuvugwa cyane.

Nkuko bisanzwe,iri soko rirarangira mbere ya saa sita z’ijoro za Kigali bityo amakipe yo mu Bwongereza ari gukoresha imbaraga ngo agire abakinnyi yinjiza

Amasaha iri soko rifungiraho mu Burayi:

Premier League/EFL: 23:00
Bundesliga: 17:00
Serie A: 19:00
La Liga: 23:00
Ligue 1: 23:59

Byitezwe ko hashobora kuba byinshi ku munota wa nyuma kuri iri soko.

Abakinnyi byitezwe ko bashobora guhindura amakipe:

Brighton yongeye kwanga igiciro cya kabiri cya miliyoni 70 z’amapawundi Arsenal yari yemeye gutanga ku mukinnyi wayo wo hagati Moises Caicedo. (BBC)

Arsenal kandi irimokureba ko yakwiruka k’Umubirigi Youri Tielemans w’imyaka 25 ukina hagati muri Leicester City.

Amasezerano afitanye n’iyi kipe azarangira mu mpeshyi itaha, ariko aba ba Gunners ntibashaka kurindira kugeza icyo gihe kuko bakeneyegushaka abashobora gusimbura abakinnyi bo hagati habaye ingorane. (90min)

Arsenal kandi irimo kureba niba yagura Umutaliyani, Jorginho w’imyaka 31 ukina hagati muri Chelsea kuko amasezerano afitanye nayo azarangira mu mpeshyi itaha. (Football London)

Paris St-Germain yizeye ko ishobora kubona ku ntizanyo rutahizamu wa Maroc ,Hakim Ziyech w’imyaka 29 ukina muri Chelsea, mu gihe na we yifuza kwimukira mu Bufaransa. (L’Equipe)

Kizigenza wa Manchester United, Harry Maguire w’imyaka 29, yanze gutizwa muri Inter Milan kugira ngo ashobore gukomeza kurwanira umwanya we i Old Trafford – ariko avuga ko azakora isuzuma mu mpeshyi. (Daily Star).

Tottenham iri hafi gusinya amasezerano n’umunya-Espagne Pedro Porro w’imyaka 23 ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo muri Sporting Lisbon kuri miliyoni 45 z’ama-euro. (Telegraph)

Sporting Lisbon izasimbuza Porro n’umunya-Espagne mugenzi we Hector Bellerin w’imyaka 27, na we ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo muri Barcelona. (Fabrizio Romano).

Mu gushaka uko yakomeza uruhande rwayo rwo hagati, Liverpool ishobora gutungura benshi ikagura umufaransa N’Golo Kante w’imyaka 31 ukina hagati muri Chelsea mu gihe amasezerano ye n’iyi kipe ya Stamford Bridge azarangira mu mpeshyi. (El Nacional – mu ki-espagnol)

Ubushyamirane mu myitozo hagati ya Joao Cancelo w’imyaka 28, n’umutoza Pep Guardiola niyo yatumye uyu munya-Portugal ukina inyuma ashobora gutizwa muri Bayern Munich avuye muri Manchester City. (Mail)

Newcastle irabona ko umukinnyi wo hagati wa Sheffield United umunya- Norvège Sander Berge w’imyaka 24, nk’umukinnyi nyawe ushobora gusimbura Jonjo Shelvey w’imyaka 30 ushaka kwimukira muri Nottingham Forest. (Newcastle Chronicle)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa