skol
fortebet

Uko Kalisa Rashid yakuwe mu rugo igitaraganya ngo asimbure Madjaliwa

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports,Kalisa Rashid yavuze ko yakuwe mu rugo igitaraganya ngo aze gusimbura Aruna Madjaliwa bakinana wakuwe mu ikipe ku munota wa nyuma.

Sponsored Ad

Mbere y’umukino Rayon Sports yanyagiyemo APR FC ibitego 3-0,umutoza Yamen Zelfani yari yakuye Kalisa Rashid mu bakinnyi 18 yagombaga gukoresha ariko mbere y’amasaha make ngo utangire uyu basanga afitanye ikibazo n’ikipe yahozemo byatumye bakenera umusimbura mu bakuwe mu ikipe.

Ibi byatumye hoherezwa intumwa ngo zijye gushaka Kalisa Rashid iwe mu rugo ngo aze atange umusada nubwo atabanje mu kibuga hagakina Kanamugire Roger.

Kalisa yabwiye abanyamakuru ati "Habayeho ikibazo cya Aruna cy’ibyangombwa,ntabwo nari ndi mu bakinnyi 18 biba ngombwa ko bangarura ku mukino.

Nari ndi mu rugo,nari nagiye guhindura imyenda,hanyuma nkagaruka ku mukino gusa nari ndi muri locale n’abandi."

Uyu mukinnyi uheruka kugurwa na Rayon Sports yarakinaga muri AS Kigali,n’umwe mu bitezwe cyane kuko azi umupira ku rwego rwo hejuru.

Kalisa yinjiye mu kibuga mu minota ya nyuma ndetse ku munota wa 85 atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports,kuri penaliti yari ikorewe Joachiam Ojera.

Ku rundi ruhande,Perezida wa Rayon Sports yavuze ko impamvu Aruna atakinye ari ibibazo afitanye n’ikipe ya AS Dauphins Noirs yo muri RDC.

Yagize ati "Kuri Madjaliwa batubwiye ko hari ikibazo afitanye n’ikipe yabanje kujyamo [Dauphin Noirs].Twabimenye ku munota wa nyuma ntiyakina ariko tugiye kuganira nabo tugikemure, nta kibazo bizakemuka."

Rayon Sports yahawe igikombe na miliyoni 10 Frw mu gihe APR FC yahawe miliyoni 5 Frw.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama, yakirwa na Gasogi United muri Shampiyona.

Ibitekerezo

  • Murera nukuyitega igiye kugarura izina yatakaje mu minsi ishize Bine-zero
    APR mwihangane ahandi ni ok ariko kuri Supercup ni inzozi n’aberekwa ntibazirotora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa