skol
fortebet

Uko Lionel Messi yatawe muri yombi na poilisi y’u Bushinwa

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi hamenyekane ko yafungiwe mu Bushinwa amasaha make ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya i Beijing mu murwa mukuru w’iki gihugu.
Kuri ubu Ikipe y’igihugu ya Argentina iri gukora umwiherero mu Bushinwa aho iri kwitegura gukina imikino ya gucuti n’ikipe y’igihugu ya Indonesia ndetse n’iya Australia.
Kabuhariwe Lionel Messi yasanze bagenzi be mu Bushinwa, akoresheje urwandiko rw’inzira ( Passport) ya Espagne aho gukoresha iya Argentina.
Ibi (...)

Ibi byatumye inzego zishinzwe kurinda imipaka y’u Bushinwa harimo n’ikibuga cy’indege zihita zimuta muri yombi zimushinja gukoresha Passport itariyo.

Lionel Messi yafungiwe amasaha maKE ku kibuga cy’indege nyuma habaho ibiganiro birangira arekuwe. Amakuru yari yagiye hanze avuga ko yatindijwe ku kibuga cy’indege cya i Beijing gusa ntabwo byari byigeze bivugwa ko yanafunzwe n’aba polisi.

Ku munsi w’ejo uyu mukinnyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ryo mu Bushinwa atangaza ko kuri we ubu gutwara Balloon d’Or nta cyo bikimubwiye cyane ndetse anashimangira ko atazongera gukina igikombe cy’Isi.

Lionel Messi ubwo yafatwaga n’aba polisi kubera gukoresha impapuro z’inzira zitarizo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa