skol
fortebet

Uko umufana ukomeye wa Messi yamusomeye muruhame[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 15, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Lionel Messi wamaze kugera Miami muri Leta zunze ubumwe za Amerika yasomwe n’umufana ku munwa ubwo yavaga muri resitora arikumwe n’umugore we ndetse n’abana.
Guhera kuwa wa Mbere w’iki Cyumweru umuryango w’uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine uri kubarizwa Miami muri Leta ya Florida muri Amerika . Aha ni ahantu hashya abana ba Lionel Messi, umugore we Antonella Rocuzzo ndetse nawe ku giti cye bagiye kuba batuye nyuma y’uko uyu mukinnyi atangaje ko ubuzima bwe bw’umupira w’amaguru agiye (...)

Sponsored Ad

Lionel Messi wamaze kugera Miami muri Leta zunze ubumwe za Amerika yasomwe n’umufana ku munwa ubwo yavaga muri resitora arikumwe n’umugore we ndetse n’abana.

Guhera kuwa wa Mbere w’iki Cyumweru umuryango w’uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine uri kubarizwa Miami muri Leta ya Florida muri Amerika .

Aha ni ahantu hashya abana ba Lionel Messi, umugore we Antonella Rocuzzo ndetse nawe ku giti cye bagiye kuba batuye nyuma y’uko uyu mukinnyi atangaje ko ubuzima bwe bw’umupira w’amaguru agiye kubukomereza mu ikipe ya Inter Miami ikina shampiyona ya Major League Soccer.

Nyuma y’uko Lionel Messi ageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika ni ibirori ku baturage bamukunda batuye mu gace kamwe ndetse n’abanyamakuru batandukanye.

ku munsi w’ejo ubwo Lionel Messi yari kumwe n’umugore we Antonella Rocuzzo ndetse n’abana be 3 Mateo, Thiago na Ciro bavuye muri resitora y’Abataliyani yitwa Cafe Prima Pasta iherereye ku mucanga w’Imiami maze batangirwa n’abafana benshi cyane ndetse n’abanyamakuru.

Abafana bamwe bashakaga kwifotozanya nawe,abandi bashakaga ko abasinyira ku myenda yabo ariko havoyemo umufana umwe wari wambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu ya Argentine aratungurana ahita umusoma ku munwa arangije amubwira ko amakunda cyane ndetse aranamushimira.

Mu gihe ibyo byabaga abanyamakuru bo bari batangiye kwegera n’umugore n’abana ba Messi bageraheza kubaka ikiganiro ariko nta kintu bavuga babihoreye.Ibyo birangiye Messi yagiye mu mudoka ye ariko nabwo kuhava bari byananiranye.

Biteganyijwe ko uyu Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine azakorerwa ibirori byo kwerekanwa ku mugaragaro ku Cyumweru maze umukino wa mbere akazawukina tariki 21 zuku kwezi aho ikipe ye ya Inter Miami izaba icakirana na Cruz Azul.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa