skol
fortebet

Umubyeyi wa Jose Mourinho yitabye Imana

Yanditswe: Monday 26, Jun 2017

Sponsored Ad

Umuryango w’umutoza Jose Mourinho utoza Manchester United uri mu gahinda nyuma y’aho se umubyara Felix Mourinho yitabye Imana ku myaka 79 y’amavuko.
Uyu musaza wakinnye umupira w’amaguru akina nk’umunyezamu mu makipe nka Victoria Setubal na Balenenses yitabye Imana kuri iki cyumweru taliki ya 25 Kamena 2017 mu mugi wa Setubal.
Uyu mugabo wakoze amateka mu gihugu cya Portugal aho yatwaye igikombe cy’igihugu ari kumwe na Victoria Setubal mu mwaka wa 1965 ubwo batsindaga Benfica,ntabwo (...)

Sponsored Ad

Umuryango w’umutoza Jose Mourinho utoza Manchester United uri mu gahinda nyuma y’aho se umubyara Felix Mourinho yitabye Imana ku myaka 79 y’amavuko.

Uyu musaza wakinnye umupira w’amaguru akina nk’umunyezamu mu makipe nka Victoria Setubal na Balenenses yitabye Imana kuri iki cyumweru taliki ya 25 Kamena 2017 mu mugi wa Setubal.

Uyu mugabo wakoze amateka mu gihugu cya Portugal aho yatwaye igikombe cy’igihugu ari kumwe na Victoria Setubal mu mwaka wa 1965 ubwo batsindaga Benfica,ntabwo biratangazwa neza icyo yazize gusa inkuru y’urupfu rwe yasakaye mu bitangazamakuru bitandukanye nyuma y’aho ikipe ya Balenenses yakiniye yandikaga ku rubuga rwayo rwa Internet amagambo y’akababaro yo kwihanganisha umuryango w’uyu musaza.

Muri iryo tangazo iyi kipe yakiniye akanayitoza yagize iti “Muri ibi bihe bibabaje,ndetse by’umwihariko ku ikipe ya Balenenses,twihanganishije umuryango wose wa Felix, inshuti ze by’umwihariko umugore we ni umuhungu we Jose Mourinho”.

Uretse iyi kipe umutoza Jose Mourinho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto y’umweru n’umukara ari kumwe na se akiri muto.

Uyu mugabo yakinnye nk’umuzamu imyaka 19 muri ariya makipe 2 twavuze haruguru ndetse amara imyaka 20 atoza amakipe ya Rio Ave,Leiria ndetse na Balenenses aho byafashije umuhungu we jose Mourinho kumwigana none ubu ni umutoza wa Manchester United mu Bwongereza.

Felix Mourinho wahamagawe mu ikipe ya Portugal inshuro imwe mu mwaka wa 1972 azashyingurwa ku munsi w’ejo taliki ya 27 Kamena mu mugi wa Setubal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa