skol
fortebet

Umufana ukomeye wa Arsenal ,Jay Z ari munzira igura ikipe ya Tottenham

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi ukomeye ku Isi Jay Z usanzwe ari umufana ukomeye w’Ikipe ya Arsenal , yahishuye ko yifuza kwegukana ikipe ya Tottenham Hotspurs iri mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza ‘Premier League’.
Mu makuru ducyesha ikinyamakuru cya Daily Express U.S avuga ko uyu muherwe ufite ikigo cya Tavistock Group kibumbiyemo sosiyete 200 zikorera mu bihugu 13 , yatangiye kwifuza iyi kipe yuma y’uko umuherwe wayo Joe Lewis atangiye gukurikirwa n’inkiko.
Uyu muherwe Lewis arashinjwa gutanga (...)

Uyu muherwe Lewis arashinjwa gutanga amakuru y’ibanga y’ikigo cya Mirati gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’ubuzima. Aya makuru yayahaga umukunzi we, inshuti, umutwara mu ndege ndetse n’umwunganizi we.

Aba bose babaga bizeye amakuru bahawe bahitaga bajya kugura imigabane muri ya sosiyete ya Mirati ku isoko ry’imari n’imigabane.

Jay-Z abarirwa umutungo wa miliyari 2.5$, umugore we Beyonce akabarirwa miliyoni 500$, mu gihe Tottenham yifuza kwegukana ibarirwa agaciro ka miliyari 2.8$.

Uyu muraperi si mushya mu mupira w’amaguru kuko asaganywe sosiyete ya RocNation ireberera inyungu z’abakinnyi benshi batandukanye nka Romelu Lukaku, Kevin De Bruyne n’abandi.

Mu gihe byaramuka bikunze Jay-Z akegukana iyi kipe, yaba Umunyamerika wa gatanu uyigize muri Premier League nyuma ya Stan Kroenke wa Arsenal, John Henry na Fenway Sports Group bafite Liverpool, Umuryango wa Glazer wa Manchester United ndetse na Todd Boehly uheruka kwibikaho Chelsea mu mwaka ushize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa