skol
fortebet

Umufana wa Croatia akomeje gusaza abagabo kubera imyambarire ye mu gikombe cy’isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 02, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ivana Knoll, uzwi nk’umufana ushotora abagabo kurusha abandi bose mu gikombe cy’isi, yongeye guca ibintu ubwo yazaga kuri stade Ahmad Bin Ali yambaye utwenda duhisha amabere ndetse agaragaza imiterere ye.
Uyu munyamideli wo muri Croatia, ufite imyaka 26, yabanje gusaza benshi ubwo yari yambaye imyenda itukura kandi yera imwegereye cyane ubwo yari aje gufana ikipe ye ku munsi wa mbere w’igikombe cy’isi.
Yashimangiye ko yumva amerewe neza mu myambarire ye ishotorana ndetse isa neza niyo ikipe (...)

Sponsored Ad

Ivana Knoll, uzwi nk’umufana ushotora abagabo kurusha abandi bose mu gikombe cy’isi, yongeye guca ibintu ubwo yazaga kuri stade Ahmad Bin Ali yambaye utwenda duhisha amabere ndetse agaragaza imiterere ye.

Uyu munyamideli wo muri Croatia, ufite imyaka 26, yabanje gusaza benshi ubwo yari yambaye imyenda itukura kandi yera imwegereye cyane ubwo yari aje gufana ikipe ye ku munsi wa mbere w’igikombe cy’isi.

Yashimangiye ko yumva amerewe neza mu myambarire ye ishotorana ndetse isa neza niyo ikipe y’igihugu ya Croatia yambara.

Yavuze kandi ko adatinya ko yafungwa kuko yambara imyenda igaragaza ibice by’umubiri we kandi ari mu gihugu kigendera ku mahame ya Isilamu.

Ku mukino wabahuje n’Ububiligi,Ivana yagaragaye yambaye akenda gahishe amabere gusa n’ipantaro imwegereye cyane,yinjira muri stade abagabo barwanira kumwegera.

Yagaragaye aha udusomyo ku kiganza ba gafotozi benshi bari baje kumufotora ndetse yishimye bihambaye.

Yavuze ko abayobozi ’ntacyo bamutwaye’, ubwo yahaga amakuru y’imyambarire ye abamukurikira barenga 700.000 kuri Instagram.

Imbuga nkoranyambaga ze akunze kuzuzuzaho amafoto yambaye imyenda yo kogana aho aba yatembereye hose.

Muri iki cyumweru, Knoll yabwiye TMZ ati: "Abayobozi banyemereye ko nshobora kwambara icyo nshaka cyose.Ariko sinari nzi ko videwo yanjye muri bikini ngenda hafi y’inyanja izaca ibintu. Igihugu cyose kirimo kumvuga. Abantu bose baranzi hano, kandi nabonye ko byemewe. ”

Uyu mukobwa yari yavuze mbere y’umukino wa Croatia n’Ububiligi ko araza kuvugwa kandi niko byagenze kubera imyenda yinjiye muri stade yambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa