Imikino
Umufana yavunitse ukuguru kubera kwishimira kuzamuka ku ikipe afana
Yanditswe: Monday 30, Apr 2018
Umufana w’ikipe ya Wycombe Wanderers yakinaga mu cyiciro cya kane mu Bwongereza, yavunitse ukuguru ubwo iyi kipe afana yazamukaga mu cyiciro cya 3 itsinze Chesterfield ibitego 2-1.
Uyu mwana muto witwa Jamie yasazwe n’ibyishimo ubwo iyi kipe ye yazamukaga mu cyiciro cya 3,yibagirwa ko ari umuntu niko kwishima birenze avunika ukuguru.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwihanganishije uyu mufana wabwo ukiri muto ndetse bwoherereza umuryango we ubutumwa bwo kuwukomeza no kubereka ko bari kumwe.
Nubwo abayobozi b’iyi kipe bari mu byishimo byo kuzamuka mu cyiciro cya 3 mu Bwongereza,ntibyababujije gufasha uyu muryango w’uyu mwana wakorewe operation ku Cyumweru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *