skol
fortebet

Umufaransa Boileau yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2021

Yanditswe: Monday 03, May 2021

Sponsored Ad

Mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga Kigali kerekeza I Huye aho abasiganwa bakoze ibirometero 120,5 kegukanwe n’Umufaransa w’imyaka 21 witwa Alan Boileau ukinira ikipe ya B-B Hotels.

Sponsored Ad

Yarushije uwaje Umba Lopez A.S- ukinira Androni Giacatolli - SIDE- waje amukurikiye ku mwanya wa 2 amasegonda 6. Nta Munyarwanda waje mu myanya 10 ya mbere uyu munsi.

Umunyarwanda waje hafi amuri aka gace ni Uhiriwe Byiza Renus wa Team Rwanda waje ku mwanya wa 20 asizwe amasego 08" na Alan Boileau wakoresheje amasaha 3, iminota 07’ n’amasegonda 14".

Uwahise yambara umwenda w’umuhondo ni umusore w’imyaka 18 witwa Abner Santiago Umba López ukomoka mui Colombia ariko ubu akaba akinira ikipe ya Androni Giocattoli–Sidermec.

Bryan Sanchez wa Team Medellín yo muri Colombia wegukanye agace ka mbere ejo ku cyumweru akanambara umwenda w’umuhondo ari ku mwanya wa 2 ku rutonde rusange aho arushwa amasegonda 02.

Iri siganywa ryatangijwe n’abakinnyi batatu bahise bataka barimo Jean Bosco Nsengimana (Team Rwanda), Mehari Tewelde (Eritrea) na Eric Manizabayo (Team Benediction) aho bageze aho bayobora umunota umwe n’amasegonda 20’’.

Abakinnyi bamaze gusiganwa ibilometero 67. Tewelde yahise acomoka asiga ba Banyarwanda babiri barimo Nsengimana Jean Bosco na Manizabayo Eric.

Ku kilometero cya 103, abakinnyi batanu basohotse mu gikundi aribo Gautier (B&B Hotels), Marchand (Tarteletto), Gaillard, Ferron (Total-Direct Energie) na Bisolti (Androni)

Habura ibirometero 10 ngo isiganwa rirangire,abakinnyi barimo Teugels, Main, Quintero na Boileau bahise basiga abandi barataka.

Hasigaye ibilometero 30 gusa, ubwo abasiganwa bari binjiye mu karere Huye, Brayan Sanchez wari wambaye umwambaro w’umuhondo yasizwe amasegonda 20 na babiri bacomotse barimo Valentin Ferron (Total-Direct Energie) na Alan Boileau (B&B Hotels). Igikundi cyo cyari cyasizwe amasegonda 36.

Umunyarwanda Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite, yegukanye amanota yo kuzamuka umusozi wa Ruyenzi, akurikiwe na Nsengimana Jean Bosco.

Kuri uru rutonde rusange rw’agateganyo, umusore w’umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus ukinira Team Rwanda, ubu ari mu bakinnyi 22 bafatwa nk’aba kabiri kuko bose barushwa na Umba Lopez amasegonda abiri gusa.Uhiriwe Byiza Renus ukinira Team Rwanda akaba ari ku mwanya wa 10 arushwa n’uwa mbere amasegonda 2.

Gusa Boileau wabaye uwa mbere uyu munsi ku rutonde rusange ari ku mwanya wa 29 aho arushwa amasegonda 35 n’uwa mbere.

Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda ya 2017, ukinira Benediction Ignite muri Tour Rwanda 2021 yarwaye bari mu nzira ku gace ka 2 (Kigali- Huye ) akaba yamaze kuva mu isiganwa.

Uduce tuzakurikiraho:

Agace ka 3: Nyanza-Gicumbi: 171,6 Km

Agace ka 4: Kigali (Kimironko)-Musanze : 123,9 Km

Agace ka 5 : Nyagatare-Kigali : 149,3 Km

Agace ka 6: Kigali-Kigali: 152,6 Km

Agace ka 7: Kigali-Kigali: 4,5 Km (gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye, ITT)

Agace ka 8: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia): 75, 3 Km




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa