skol
fortebet

Umugabo yafatiwe mu rugo rwa Neymar Jr avuga ko yari aje kwigisha Bibiliya

Yanditswe: Tuesday 18, May 2021

Sponsored Ad

Urugo rwa Neymar Jr rwinjiyemo umuntu mbere y’umukino ikipe ye ya PSG yanyagiyemo Reims ibitego 4-0 ariko uyu mugabo wari ufashe Bibiliya yemeje ko yari aje kwigisha uyu mukinnyi ijambo ry’Imana.

Sponsored Ad

Nubwo uyu mugabo yafashwe akavuga ko yari aje kwigisha Bibiliya,polisi yahise imufata ijya kumufungira mu wundi mujyi.

Uyu munya Brazil yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti muri uyu mukino,byatumye PSG yiyongerera amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya Ligue 1 ku mukino w’umunsi wa nyuma ariko bizaterwa nuko Lille yitwaye kuko iyirusha inota rimwe.

Icyakora mbere y’uyu mukino,Neymar Jr yatewe ubwoba n’uyu muntu wari winjiye iwe anyuze ku muryango munini aho yari afite Bibiliya.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari afite Bibiliya ndetse yanigishije iri jambo ry’Imana kuri iyi nyubako ya Neymar iri ahitwa La Celle-Saint-Cloud.

Abashinzwe gucunga umutekano wa Neymar Jr bahise bahagera ndetse bavuza na Alarm kugeza ubwo polisi yahise ihagera ijya gufunga uyu mugabo ku birometero byinshi byo mu wundi mujyi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 yashyize ku ruhande,afasha PSG gutsinda Reims aho yanatsinze igitego anatanga umupira wavuyemo igitego.Uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego 17 muri uyu mwaka w’imikino nubwo yahuye n’imvune nyinshi.

Neymar Jr yamaze kongera amasezerano y’imyaka 3 muri PSG kugira ngo akomeze kuyifasha by’umwihariko kuzegukana UEFA Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa