skol
fortebet

Umugore wa Kyle Walker yamwirukanye mu nzu habura amezi make ngo babyare umwana wabo wa kane

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Kyle Walker yatandukanye n’umugore we Annie Kilner - ufite inda y’amezi atandatu y’umwana wabo wa kane.

Sponsored Ad

Ibi bimenyekanye nyuma y’iminsi aba bombi bashwanye biturutse ko uyu mugore Annie amenye ko uyu mukinnyi yongeye kumuca inyuma agatera inda ya kabiri ihabara bahoze bafitanye umubano.

Annie yirukanye Kyle Walker kuri Noheri nyuma yo kumenya ko yabyaranye umwana wa kabiri n’umunyamideli witwa Lauryn Goodman.

Kuri uyu wa mbere,aba bombi bafotowe bari kumwe bwa mbere kuva batandukana, ubwo Annie yashyikirizaga umuhungu wabo w’imfura Roman uyu myugariro Kyle wa Man City, i Prestbury, Cheshire.

Annie, utari wambaye impeta, yagaragaye atishimye.

Aritegura kubyara muri Werurwe kandi bigaragara ko atwite.

Kyle w’imyaka 33, yakusanyije ibikapu mbere y’uko ajyana n’umuhungu we mu birori bya Fifa Best Awards i Londres.

Umwe mu batanze amakuru yavuze ko uyu Annie nubwo ananiwe ari gukora byose ngo arinde abana be ndetse ari no kwitegura umwana wabo wa kane.

Amakuru avuga ko Annie yabwiye abantu bake b’inshuti ze n’umuryango we ku byerekeye gutwita kwe kandi ko yifuzaga cyane kubigira ibanga.

Umunyamideli Lauryn, wabyaranye umuhungu na Kyle bise Kairo muri Mata 2020, yandikiye Annie amubwira ko bamuciye inyuma bakabyarana umwana wa kabiri, umunsi umwe nyuma ya Boxing day.

Annie yari yaraketse ko Kyle ariwe se w’umwana w’uyu munyamideli wa kabiri ariko nta kimenyetso yari afite kugeza igihe Lauryn amushyikirije ibisubizo bya ADN n’ibyangombwa byemewe n’amategeko byerekana ko n’umwana wa kabiri ari uwabo bombi.

Lauryn w’imyaka 32, yaramubwiye ati: “Ntabwo ba se b’abana banjye ari babiri. N’umwe. ”

Nyuma yamwohereje ifoto ya Kyle mu ibanga rikomeye yishimana rwihishwa n’abana babo bombi b’uyu mugore wa kabiri muri parike.

Madamu Annie yahise ata umutwe yirukana Kyle Walker mu rugo none uyu mukinnyi akodesheje hafi y’aho.

Nyuma yo guca inyuma umugore we,Kyle yari yaramusezeranyije ko atazabyongera ariko byarangiye abyaye umwana wa kabiri hanze.Uyu mwana yavutse muri Nyakanga uyu mwaka ariko byagizwe ibanga rikomeye.

Ubwo byamenyekanaga nibwo urugo rwa Kyle rwasenyutse cyane ko uyu mukinnyi yari yarabihishe biba ngombwa ko iri habara rye ariryo ribishyira hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa