Kigali

Umugore wa Mahrez yanenzwe na benshi kubera amashusho yafashwe amanitse amaguru hejuru y’imodoka yari atwaye [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 August 2019 Yasuwe: 5497

Umugore w’umukinnyi Riyad Mahrez witwa Rita yanenzwe na benshi kubera ukuntu yagaragaye atwaye imodoka amaguru ye ayamanitse hejuru ya volant,ibintu byashoboraga guteza impanuka.



Uyu mugore w’imyaka 25 usanzwe ari umuhanzikazi,yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro kubera aya mashusho ye yagiye hanze atwaye imodoka,amaguru ye ayamanitse imbere y’imodoka[dashboard].

Abashinzwe umutekano wo mu muhanda ndetse n’abandi bashoferi banenze iyi myitwarire y’uyu mugore ukunze gushyira amafoto akurura abagabo kuri Instagram.

Umwe mu bashoferi yagize ati “Ashobora kugonga abantu.Bishobora guteza impanuka gutwara kuriya.Arumva yakwirengera ingaruka zose zaterwa n’impanuka yakorera mu muhanda.

Umuvugizi wa RAC ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Bwongereza yagize ati “Umuntu utwaye kuriya ntiyashobora guhagarara byihutirwa igihe habaye ikibazo.Ibyago by’impanuka yateza byaba ari byinshi.”

Uyu mugore wa Mahrez yari atwaye imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Mercedes G-Wagon igura ibihumbi 130,000 by’amapawundi.

Uyu mugore,Rita yatangaje atewe ishema no kugira umugabo nka rutahizamu Riyad Mahrez uhembwa akayabo k’ibihumbi 200 by’amapawundi na Manchester City.






Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Justin Bieber yagundiriye ikibwana cy’Imbwa bitera benshi amarangamutima

Ku munsi w’ejo ku wa agatanu nimugoroba umuhanzi w’umunyamerika Justin...
17 November 2019 Yasuwe: 1124 0

Nyiri Instagram yihenuye Kuri Nick Minaj

Nyuma yaho umuraperikazi wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika Nicki Minaj...
17 November 2019 Yasuwe: 1373 0

Biravugwa: Riyad Mahrez yataye ikipe y’igihugu kubera gufuhira umugore we...

Rutahizamu wa Algeria,Riyad Mahrez,ntabwo azagaragara mu mukino iki gihugu...
17 November 2019 Yasuwe: 2667 0

Nizeyimana Mirafa yahaye isezerano rikomeye abafana ba Rayon Sports...

Umukinnyi Nizeyimana Mirafa ukina hagati afasha ba myugariro yishimiye...
17 November 2019 Yasuwe: 1514 0

Sadio Mane yavuze uburyo Football arirwo rurimi ruvugwa na buri wese ku isi...

Umukinnyi w’umunya Senegal ukinira ikipe ya Liverpool avuga ko yabaye...
17 November 2019 Yasuwe: 2339 0

Lionel Messi yatutse umutoza Tite bibabaza cyane abakinnyi ba...

Rutahizamu wa Argentina na FC Barcelona,Lionel Messi w’imyaka 32 n’umutoza wa...
16 November 2019 Yasuwe: 5357 2