skol
fortebet

Umugore wabyaranye na Ronaldinho yahishuye umubano wabo mbere na nyuma yo kubyarana

Yanditswe: Wednesday 05, May 2021

Sponsored Ad

Umugore witwa Janaina Mendes wahoze ari umubyinnyi ukomeye muri Brazil ufitanye umwana w’umuhungu w’imyaka 15 na Ronaldhinho,yavuze ko bakiri inshuti.

Sponsored Ad

Janaina Mendes yari asanzwe avugwaho kudakunda kugaragara imbere ya camera,yafotowe ari kumwe na Ronaldinho n’umwana wabo, Joao Mendes, ubwo yari agiye gusinya amasezerano ya mbere na Nike mu myaka ibiri ishize ibintu biba gake

Ronaldinho wamamaye muri Barcelona na AC Milan yongeye kuvugwaho mu binyamakuru nyuma yo kujya hanze kubera ibyo uyu mugore yamuvuzeho ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore yabwiye abafana ko yakundanye na Ronaldinho ubwo yari umubyinnyi kuri kuri TV ya Brazil mu kiganiro cyitwa Domingao do Faustao kizwi nka Faustao.

Janaina,wabyaranye undi mwana w’umukobwa w’imyaka 4 n’undi mugabo,yagize ati “Twahuye ubwo nari umubyinnyi muri Faustao.Ubu turi inshuti nk’ababyeyi ba Joao.Ababyeyi benshi bakumva inkuru yanjye,ubusazi bwanjye,mpora mpuze nk’umubyeyi umwe urera abana babiri wenyine.Numva ko arinjye mugore w’umunyamahirwe kurusha abandi bose ku isi kubera abana Imana yampaye.”

Janaina w’imyaka 37, utuye muri Brazil mu mujyi wa Belo Horizonte aho ikipe ya Atletico Mineiro kizigenza Ronaldinho yahoze akinira.

Mu ukwakira umwaka ushize nibwo Ronaldinho yasanganwe Covid-19 ategekwa kujya muri hoteli imwe yo muri uyu mujyi wa Belo Horizonte.

Mu mwaka ushize,Ronaldinho yafungiwe muri gereza yo muri Paraguay nyuma yo kujya muri icyo gihugu afite ibyangombwa by’ibihimbano avuye mu mujyi avukamo wa Porto Alegre.

Umwana wa Ronaldinho, Joao Mendes,akinira ikipe ya Cruzeiro,ndetse uyu niwe mwana wenyine Ronaldinho afite.

Joao Mendes yasinye amasezerano ya mbere na Nike afite imyaka 14 muri Gicurasi 2019,imbere y’abarimo Ronaldinho na mama we.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa