skol
fortebet

Umuhanzi Theo Bosebabireba yateguje indirimbo yakoreye Rayon Sports afana

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Theogene Uwiringiyimana wamamaye nka Theo Bosebabireba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yahimbye indirimbo yise ‘‘Gerayo Amahoro’’ yahimbiye Polisi y’u Rwanda (RNP) mu rwego rwo kuyishima no gushishikariza abaturarwanda kumvira amabwiriza yayo arimo na gahunda ya Gerayo amahoro.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yavuze ko yagiye no mu ndirimbo zigisha akazivanga nizo guhimbaza Imana asanzwe akora neza cyane.

Mu ndirimbo yakoreye Polisi,yasabye abatwara ibinyabiziga kujya bagabanya umuvuduko aho abibutsa ko"aho ugiye ntabwo ugiye kuzura umuntu wapfuye".

Uwiringiyimana Theogene yabwiye ISIMBI TV ko ari umufana ukomeye wa Rayon Sports ndetse ateganya no kuyikorera indirimbo, gusa ngo umwanya wo kujya kuyishyigikira ujya umubana muto.

Ati "Mu ndirimbo zisigaye inyuma bagomba gutegereza, ngiye kuzakora indirimbo ya Rayon Sports. Njyewe ndi umu-rayon. Ndayikunda cyane. Yego wenda simbibonera umwanya ariko nk’uko hari ibintu biba mu gihugu by’imyidagaduro nanjye ngomba kugira ikinshimisha, ngomba rero kugira ikinshimisha mu gihe nabonye umwanya."

Yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe wabimusabye cyane ko nta n’umuyobozi wo muri Rayon Sports baziranye, ahubwo ari ukubera urukundo ayikunda.

Ati "Niwumva nayishyize hanze (indirimbo ya Rayon) utazavuga ngo naguye. Ibyo ninjye urimo kubyivugira nta muntu wantumye kuko nta n’umurayon n’umwe tuziranye."

Theo Bosebabireba ni umwe mu hanzinyarwanda bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana banditse izina, azwi cyane mu ndirimbo nka ’Ikiza Urubwa’, ’Ingoma’ ndetse na ’Bosebabireba’ yaje kwitirirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa