skol
fortebet

Umuherwe waguze ikipe ya Arsenal yasohoye itangazo rirashegesha abafana ba Arsenal

Yanditswe: Wednesday 28, Apr 2021

Sponsored Ad

Umuherwe waguze Arsenal, Stan Kroenke,yasohoye itangazo rivuga ko atazigera agurisha iyi kipe nubwo abafana b’iyi kipe bari kwigaragambya bamusaba kuyivamo.

Sponsored Ad

Uyu muherwe yavuze ko atazigera yemera akayabo yahawe na nyiri kompanyi ya Spotify witwa Daniel Ek angana na miliyari £2.5.

Uyu muherwe w’imyaka 73,yavuze ko atazigera yumva iyi myigaragambyo y’abafana ba Arsenal bamusaba kugurisha iyi kipe.

Uyu munyamerika udakundwa n’abakunzi b’iyi kipe,niwe nyiri ikipe kuko mu myaka 3 ishize yaguze imigabane yari ifitwe n’umuherwe w’Umurusiya witwa Alisher Usmanov.

Ubwo yari muri Amerika ahitwa Denver muri Colorado,yamaze kubwira aba bafana ko uburakari bwabo ntacyo bwahindura ku myumvire yo kugumana iyi kipe.

Ati “Mu minsi ishize twabonye ibihuha mu binyamakuru bivuga ko hari abatanze ibiciro byo kugura ikipe ya Arsenal Football Club.Turacyakunze Arsenal 100% ndetse nta mugabane n’umwe twiteguye kugurisha mu ikipe.

Nta giciro na kimwe twakiriye ndetse nta nicyo tuzakira cyo kugurisha Arsenal.Intego yacu muri Arsenal n’ukwegukana ibikombe bikomeye ndetse turajwe ishinga no kongera guhangana kwacu mu kibuga kugira ngo tubigereho.

Arsenal ni imwe mu makipe 6 yo mu Bwongereza yari yemeye kwerekeza muri European Super League ariko nyuma iza kuvamo bitewe n’igitutu cy’abafana.

Abafana ba Arsenal bagera ku bihumbi 10 biteguye kwigaragambiriza ku kibuga Emirates ku mukino wa nyuma iyi kipe izahuramo na Brighton.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa