skol
fortebet

Umujyi wa Kigali wemeje ko nta mafaranga uzaha amakipe yawo ageze aharindimuka

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe amakipe ya AS Kigali mu bagabo n’abagore yiyemeje kutazongera gukora imyitozo kubera kumara amezi menshi badahembwa,Umujyi wa Kigali uravuga ko inkunga uyaha wayitanze bityo nta yandi bazongeraho.

Sponsored Ad

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amafaranga bagombaga guha aya makipe bayabahaye kandi byarangiye,nta yandi bazahabwa.

Ati "Mu minsi ishize Meya yagiranye ibiganiro n’ayo makipe. Mu byo baganiriye harimo uburyo Umujyi wa Kigali ushyigikira amakipe arimo AS Kigali y’Abagabo n’iy’Abagore, bongera kandi kuganira ku ikoreshwa ry’inkunga igenerwa ayo makipe, aho Umujyi wa Kigali muri buri mwaka w’Ingengo y’Imari ugenera AS Kigali y’abagabo 150,000,000 Frw naho iy’abagore igenerwa 90,000,000 Frw”.

“Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakanguriye abayobozi ba AS Kigali gukoresha neza inkunga bahabwa dore ko iyo bari barateganyirijwe barangije kuyihabwa yose. Ikindi kandi basabwe gushaka uko babona ubundi bushobozi bwo kubunganira.”

Aha Visi Meya yakomeje avuga ko amakipe aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali ahabwa inkunga uko buri mwaka w’Ingengo y’Imari utangiye. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari (2023/2024) ari AS Kigali y’Abagabo n’Abagore n’andi makipe yose aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ingengo y’imari yari igenewe ayo makipe yamaze kuyihabwa.

Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali banze gukora imyitozo guhera kuwa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2024,kubera ko iyi kipe imaze amezi atatu itabahemba.

Abakinnyi ba AS Kigali bari bayisanzwemo umwaka w’imikino utaratangira, bo barishyuza iyi kipe amezi 4 kuko ukwezi kwa Nyakanga umwaka ushize bataguhembwe.

Abakinnyi ba AS Kigali baheruka guhembwa mu Ugushyingo umwaka ushize.

AS Kigali y’abagore nayo yanze gukomeza akazi mu gihe batarahembwa ibirarane by’imishahara y’amezi atatu bafitiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa