skol
fortebet

Umukecuru watwaye umugabo w’umukobwa we yagiye kubyara yikomye abamunenze

Yanditswe: Friday 19, Feb 2021

Sponsored Ad

Umukecuru witwa Georgina Aldridge w’imyaka 44, ari guca ibintu mu Bwongereza aho akomoka no ku isi yose kubera ko yakoze agashya atwara umugabo w’umukobwa yibyariye ubwo yari agiye kubyara.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru y’umukobwa witwa Jess Aldridge wimyaka 24,wavuze ko uyu mama we yamutwaye umugabo we bari babyaranye kabiri witwa Ryan Shelton w’imyaka 29.

Uyu mukobwa yavuze ko yibaniraga neza n’uyu mugabo we ariko ubwo yari atwite inda y’umwana wa kabiri nyina yamusabye ko baza kubana akamwitaho kugira ngo azabyare neza.

Uyu mugore atwite yavuze ko yajyaga abona nyina ari gukururana n’umugabo we,yababaza ikijya mbere bakamubwira ko nta kiri hagati yabo.

Madamu Jess Aldridge,yavuze ko yavuye kubyara mu kwezi gushize agarutse asanga nyina witwa Georgina n’uyu mugabo we bijyaniye kubana mu yindi nzu iri mu birometero birenga 30 uvuye aho bari batuye.

Aba bombi bahise batangira kugaragaza umubano wabo kuri Facebook bandika bati “turi mu rukundo.”

Uyu mugabo wanze umukunzi we agashakana na nyina yabwiye ikinyamakuru The Sun ati “Ntabwo nitaye ku byo abantu batekereza,ndi mu rukundo na Georgina ntabwo nitaye kubyo abantu bazi.

Ibyo abantu bantekerezaho ntabwo bimbangamira.Nzi ibyabaye.Buri nkuru igira ibice bibiri kandi nzi ukuri kuri inyuma y’ibi.

Ntabwo buri wese yakunda ibyabaye ariko ntawe bireba.Hari byinshi biri muri iyi nkuru benshi batazi ariko ibi nibyo nshaka kuvuga.”

Icyakora,umuryango wa Georgina waramurakariye kubera gutwara umugabo w’umukobwa we ndetse bagiye bandika ku mbuga nkoranyambaga ko biteye isoni.”

Kuri Valentine’s Day,Madamu Georgina w’imyaka 44 yashyize hanze indabo yaguriye uyu mugabo yambuye umukobwa we,Ryan.

Ryan wagurishaga ibice by’imodoka,asigaye yita uyu mugore we mushya ati “Urakoze cyane mukunzi.”

Umwe mu bagize umuryango wa Ryan yabwiye The Sun ati “Biteye agahinda,buri wese yarumiwe.Ntabwo twari twiteze ko Georgina yasiga umugabo we agashakana n’umusore arusha imyaka 15.

Jess yahemukiwe na Ryan bari bagiye kubyarana umwana wa kabiri wahise yishakira nyina nawe wataye umugabo we Eric w’imyaka 56.

Ubwo Jess yatonganyaga nyina ko yamutwariye umugabo,yamusubije ati “Nta ruhare tugira mu guhitamo abo dukunda.”

Uyu Jess yabwiye The Sun ati “Ndacyafite agahinda k’ukuntu batekereje kugenda bonyine bakansiga njyenyine ngo ndere abana babiri njyenyine.Ntabwo mbyumva,ndibaza ukuntu mama atigeze anansaba imbabazi.”

Uyu mukecuru yabwiye The Sun ati “Ibintu nk’ibi bibaho.Hanyuma yavuze ko ntacyo gusabira imbabazi gihari.

Jess yari amaze imyaka 3 akundana na Ryan wacuruzaga ibice by’imodoka bahuriye ku mbuga nkoranyambaga.

Bakimara gukundana yahise ava mu kazi gaciriritse mbere y’uko babyarana umwana we wa mbere witwa Georgiana muri Nzeri 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa