skol
fortebet

Umukinnyi Christian Atsu wari wagwiriwe n’ibikuta muri Turukia yabonetse ari muzima

Yanditswe: Tuesday 07, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Ghana Christian Atsu wakiniye Chelsea n’andi makipe akomeye mu bwongereza yabonetse ari muzima nyuma yo kugwirwa n’ibikuta muri Turkia ahabereye umutingito ukomeye cyane.
Uyu mugabo w’imyaka 31 bivugwa ko yari muri etaje ya cyenga mu nyubako yakodeshaga ubwo imitingito 2 yashegeshaga Turukia mu gitondo cyo kuwa mbere.
Uyu wakiniye Chelsea na Newcastle muri Premier League,ari mu bagizweho ingaruka n’uyu mutingito wari ku buremere bwa 7.7,ugatuma abantu basaga ibihumbi bine muri (...)

Sponsored Ad

Umunya Ghana Christian Atsu wakiniye Chelsea n’andi makipe akomeye mu bwongereza yabonetse ari muzima nyuma yo kugwirwa n’ibikuta muri Turkia ahabereye umutingito ukomeye cyane.

Uyu mugabo w’imyaka 31 bivugwa ko yari muri etaje ya cyenga mu nyubako yakodeshaga ubwo imitingito 2 yashegeshaga Turukia mu gitondo cyo kuwa mbere.

Uyu wakiniye Chelsea na Newcastle muri Premier League,ari mu bagizweho ingaruka n’uyu mutingito wari ku buremere bwa 7.7,ugatuma abantu basaga ibihumbi bine muri Turukiya na Siriya bahasiga ubuzima.

Atsu ufite umugore n’abana batatu akinira ikipe ya Hatayspor,yerekejemo mu mpeshyi ishize.

Uyu mutingito washegeshe agace ka Kahramanmaras, ahabarizwa iyi kipe ya Hatayspor.

Nkuko ibinyamakuru by’aho bibivuga,ijwi rya Atsu ryumvikanye munsi y’ibi bikuta hamwe n’ushinzwe siporo mu ikipe Taner Savut.

Videwo yerekanye abatabazi bari gushakisha amatoroshi mu bikuta byaguye by’inyubako Atsu yabagamo mu masaha ya nijoro.

Umuvugizi wa Hatayspor,Mustafa Ozat yagize ati: "Christian Atsu yatabawe ariko yavunitse cyane.umuyobozi wa siporo wacu,Taner Savut,aracyari munsi y’ibikuta."

Benshi mu bakinnyi b’iyi kipe batabawe aho bari batuye nyuma y’uyu mutingito wasenye byinshi muri ako gace.

Amasaha make mbere y’uyu mutingito,Atsu yari yatsinze igitego ku munota wa nyuma kuwa Gatandatu,afasha iyi kipe ye gutsinda igitego 1-0 ikipe yitwa Kasimpasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa