skol
fortebet

Umukinnyi w’Amagaju uri mu maboko ya polisi birakekwa ko yagambaniwe na bagenzi be

Yanditswe: Tuesday 14, Mar 2017

Sponsored Ad

Muhanwenayo Gad umunyezamu w’Amagaju FC uri mu amaboko ya polisi ashinjwa kuryamana n’umwana utarageza imyaka y’ubukure biravugwa ko atigeze aryamana nawe ahubwo yaba yagambaniwe n’abagenzi be bakamufungisha.
Ku igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nibwo inkuru yakwirakwiye ko umuzamu w’ikipe y’Amagaju FC, Muhawenayo Gad ko ari mu amaboko ya polisi mu magepfo mu karere ka Nyamagabe akurikiranyweho kuryamana n’umwana utarageza imyaka 18.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amagepfo CIP Andre (...)

Sponsored Ad

Muhanwenayo Gad umunyezamu w’Amagaju FC uri mu amaboko ya polisi ashinjwa kuryamana n’umwana utarageza imyaka y’ubukure biravugwa ko atigeze aryamana nawe ahubwo yaba yagambaniwe n’abagenzi be bakamufungisha.

Ku igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nibwo inkuru yakwirakwiye ko umuzamu w’ikipe y’Amagaju FC, Muhawenayo Gad ko ari mu amaboko ya polisi mu magepfo mu karere ka Nyamagabe akurikiranyweho kuryamana n’umwana utarageza imyaka 18.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amagepfo CIP Andre Hakizimana yatangarije Radio Salus ko koko uyu musore ari mu maboko ya polisi ya Nyamagabe ngo aho akekwaho kuryamana n’umwana utarageza imyaka 18.

Yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje, gusa ngo uyu muhungu ashobora kuba yagambaniwe n’abagenzi be kuko uwo mukobwa bari kumwe yahujwe nawe n’umusaza we, hanyuma ngo yari yagiye kumusura undi amwereka amafoto mu gihe bakirimo kureba amafoto abantu baje bahita bafungaho babagumishamo niko guhuruza ababyeyi b’uyu mukobwa nabo bitabaza polisi batwara umuhungu kumufunga mu gihe umukobwa yahise atwarwa kwa mugaganga ngo barebe koko niba hari icyakozwe, gusa ngo iperereza riracyakomeje ku ruhande rwa polisi ngo bamenye ukuri nyako.

Iki kibazo kigeze kuba ku umukinnyi wa Police FC Ndatimana Robert mu mpera z’umwaka wa 2015 ashinjwa gutera inda umwana utarageza imyaka 18.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa