skol
fortebet

Umukinnyi w’u Rwanda yiganye Abarundi nawe atorokera muri Croatia

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Fred NSHIMYUMUREMYI, umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari muri Croatia mu gikombe cy’Isi cya Handball cy’abatarengeje imyaka 19 yaratorotse.

Sponsored Ad

Uyu musore ntabwo yagarukanye n’abandi kuko mu gihe cyo kwitegura gutaha,abayobozi bari kumwe n’ikipe baramubuze.

NSHIMYUMUREMYI Fred yari asanzwe ari umukinnyi wa Police Handball Club iyoboye izindi mu Rwanda.

Iyi nkuru y’uyu ije ikurikira iy’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Burundi muri Handball bagera ku 10 nabo baburiwe irengero kuwa gatatu tariki ya 09 Kanama 2023 mu gihugu cya Croatia.

Mu ikipe y’abakinnyi 13,abakinnyi 3 gusa nibo batatorotse gusa muri iyi kipe y’Abarundi.

Aba bakinnyi bavutse muri 2006 ngo batorotse ikigo cy’ishuri bari bacumbikiwemo ahagana saa cyenda n’igice z’ijoro,kuwa 09 Kanama.Bose ngo bafite imyaka 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa