skol
fortebet

Umugizi wa nabi yateye icyuma abarimo Umukinnyi wa Arsenal

Yanditswe: Friday 28, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yavuze ko umuntu umwe yapfuye abandi batanu barakomereka - bamwe bikomeye - nyuma yo gutererwa icyuma mu isoko [supermarket] ryo hafi y’umujyi wa Milan mu Butaliyani.
Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko umukozi w’iyi supermarket [cashier] w’imyaka 30 yapfuye nyuma y’uko umugabo atangiye kwibasira abantu muri Assago.
Mu bakomeretse harimo Pablo Mari, umukinnyi w’umupira w’amaguru wa Arsenal.
Umugabo w’imyaka 46 ukekwaho icyaha yarafunzwe. Polisi yamaganye impamvu iyo ari yo yose (...)

Sponsored Ad

Polisi yavuze ko umuntu umwe yapfuye abandi batanu barakomereka - bamwe bikomeye - nyuma yo gutererwa icyuma mu isoko [supermarket] ryo hafi y’umujyi wa Milan mu Butaliyani.

Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko umukozi w’iyi supermarket [cashier] w’imyaka 30 yapfuye nyuma y’uko umugabo atangiye kwibasira abantu muri Assago.

Mu bakomeretse harimo Pablo Mari, umukinnyi w’umupira w’amaguru wa Arsenal.

Umugabo w’imyaka 46 ukekwaho icyaha yarafunzwe. Polisi yamaganye impamvu iyo ari yo yose y’iterabwoba.

Amakuru avuga ko uwagabye igitero yagize ibibazo byo mu mutwe kandi ko yakuye intwaro mu bubiko bwa supermarket.

Uyu mugabo yatangiye gutera abantu icyuma ku isaha ya saa 18h30 ku isaha yaho (16h30 GMT) mu isoko.

Bivugwa ko induru yumvikanye muri iryo soko maze abakiriya bagira ubwoba bahunga bafite ubwoba.

Bivugwa ko uwagabye igitero yafunzwe n’abakiriya benshi bamwirunzeho ahita ashyikirizwa abapolisi bageze aho byabereye.

Mari, myugariro w’umunya Espagne w’imyaka 29, yakomeretse mu mugongo - ariko ibikomere bye ntabwo bitewe ubwoba. Umuhagarariye, Arturo Canales, yatangarije BBC ko uyu mukinnyi afite ubwenge kandi ko nta gice cy’umubiri we cyangiritse.

Perezida w’ikipe ya Monza yatijwemo Mari, Adriano Galliani, yatangarije Sky Italy ko Mari yari yagiye guhaha hamwe n’umugore we n’umuhungu we muto igihe icyo gitero cyabaga.

Bwana Galliani ati: "Yari afite umuhungu we mu kagare n’umugore we iruhande rwe. Nta kintu na kimwe yamenye. Nyuma yumvise ababara mu mugongo kubera icyuma cy’umugizi wa nabi."

Galliani yongeyeho ati: "Ikibabaje ni uko yabonye umugizi wa nabi atera umuntu icyuma mu ijosi. Yabonye ibyabaye byose kandi biteye ubwoba cyane".

Nubwo uyu muyobozi yavuze ko uyu myugariro yagize "igikomere mu mugongo", yavuze ko ubuzima bwe butari mu kaga kandi ko "agomba gukira vuba".

Mari yinjiye muri Arsenal avuye mu ikipe ya Flamengo yo muri Brazil muri Mutarama 2020. Yakinnye imikino 19 gusa muri The Gunners, ubu akaba ari mu ntizanyo mu ikipe yo mu Butaliyani yitwa Monza.

Arsenal yasohoye itangazo igira iti "Twababajwe no kumva amakuru ateye ubwoba yo gutera icyuma abaturage mu Butaliyani, byatumye abantu benshi bajya mu bitaro harimo na myugariro ukina hagati Pablo Mari twatije.

Twavuganye n’uhagarariye Pablo atubwira ko ari mu bitaro kandi atakomeretse bikabije.

Ibitekerezo byacu biri kumwe na Pablo n’abandi bagizweho ingaruka n’iki gitero giteye ubwoba."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa