skol
fortebet

Umukinnyi wa Arsenal yanze ko umutoza w’Ubwongereza amuhamagara

Yanditswe: Thursday 14, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro wa Arsenal, Ben White yanze ko bamuhamagara mu ikipe y’Ubwongereza nk’uko umutoza wayo Gareth Southgate abitangaza.

Sponsored Ad

White ntabwo arongera kugaragara muri iyi kipe kuva 2022.

Uyu myugariro yahamagawe mu ikipe y’Ubwongereza y’abakinnyi 26 berekeje mu gikombe cy’isi cyo muri Qatar, ariko yayivuyemo bitunguranye kubera impamvu ze bwite.

Amakuru icyo gihe yavugaga ko yahisemo kwigendera nyuma yo gushwana n’umutoza wungirije, Steve Holland bapfa ko nta mwanya wo gukina yahabwaga.

Icyakora, Southgate yashimangiye ko nta mwuka mubi uri hagati yabo bombi.

Umutoza w’Ubwongereza yagize ati: "Ku bijyanye n’ibihe byiza, sinshobora kuvuga ko (White) adakwiriye kuba hano. John McDermott yahamagawe na Edu mu cyumweru gishize amubwira ko Ben adashaka guhamagarwa mu bwongereza muri iki gihe.

Ibyo biteye isoni. Ni umukinnyi nkunda cyane. Naganiriye na we nyuma ya Qatar kandi bigaragara ko yari yanze kuva ku izima. Sinzi neza impamvu.

Ariko ndashaka kumufungurira umuryango kuko ari umukinnyi mwiza. Nta kibazo kiri hagati yacu na gato.

Ndashaka kuvuga ko nta kibazo afitanye na Steve Holland,byavuzwe mu nkuru kandi simbikunda."

Yakomeje agira ati: "100 ku ijana (umuryango urafunguye kuri White). Yakabaye muri iyi kipe ariko ntiyabonetse."

White ameze neza muri Arsenal muri uyu mwaka w’mikino.

Uyu myugariro amaze gukina imikino 39 mu ikipe yaMikel Arteta kuva uyu mwaka w’imikino watangira, yatsinze ibitego bibiri ndetse anatanga imipira ine yavuyemo ibitego.

Uyu munsi kandi,Arsenal nibwo yatangaje ko Ben White yongereye amasezerano mashya azamugeza muri 2028.

Ku wa gatandatu Werurwe 23, Ubwongereza buzahura na Brazil mu mukino wa gicuti, hanyuma buhure n’Ububiligi nyuma y’iminsi itatu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa