skol
fortebet

Umukinnyi wa Espagne yamenye ko yapfushije se amaze gutwara igikombe cy’isi

Yanditswe: Monday 21, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso,Olga Carmona nyuma yo guhesha igikombe cy’isi cy’abagore ikipe ya Espagne bwa mbere mu mateka yayo , ibyishimo bye byakurikiwe ni inkuru y’akababaro ko see umubyara yatabarutse.

Sponsored Ad

Ibi yabimenyeshejwe nyuma yo gutsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino batsinzemo abomgereza, bagawara igikombe cy’isi bwa mbere kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023.

Carmona, ufite imyaka 23, yitwaye neza muri iki gikombe cy’isi kuko uretse gutsinda igitego cyahesheje Espagne igikombe cy’isi,ari nawe watsinze igitego cy’intsinzi muri 2-1 batsinze Sweden bakagera ku mukino wa nyuma.

Reuters ivuga ko se w’uyu mukinnyi wa Real Madrid yari amaze igihe arwaye indwara ikomeye yamuhitanye ku wa gatanu.

Carmona yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: "Nzi ko wandebaga iri joro kandi ko watewe ishema nanjye. Ruhukira mu mahoro papa."

Carmona yashyize hanze ifoto asoma umudari wa zahabu yahawe hanyuma awukurikiza ubwo butumwa.

Yongeyeho ati: "Nubwo ntari mbizi, nari mfite inyenyeri yanjye mbere y’uko umukino utangira. Nzi ko wampaye imbaraga zo kugera ku kintu kidasanzwe."

Inyenyeri ya zahabu yongerwa ku mipira y’abatwaye igikombe cy’isi, hejuru y’ikirango cy’ikipe y’igihugu, igihe cyose itwaye igikombe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne (RFEF) ryanditse ku mbuga nkoranyambaga bati: "RFEF ibabajwe cyane no gutangaza urupfu rwa se wa Olga Carmona."

"Umupira w’amaguru wamenye aya makuru ababaje nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.

"Twihanganishije byimazeyo Olga n’umuryango we mu gihe cy’akababaro gakomeye. Turagukunda, Olga, uri mu mateka y’umupira w’amaguru muri Esipanye."

Ikipe ya Real Madrid akinira nayo yasohoye ubutumwa bwo kumwihanganisha we n’umuryango we.

Ikinyamakuru Relevo cyavuze ko umuryango wa Olga wafashe umwanzuro wo kutamubwira aya makuru kugira ngo ashyire umutima ku mukino wa nyuma ndetse mu kubihisha cyane nyina umubyara n’abavandimwe be baje kumushyigikira muri Australia ku mukino wo kuri iki cyumweru.

Uyu mukinnyi yabanje mu kibuga mu mikino 5 muri 7 bakinnye mu gikombe cy’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa