skol
fortebet

Umukinnyi wa Everton yahaye umupira umufana ahita awumusubiza nabi kubera ko batsinzwe

Yanditswe: Monday 14, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Alex Iwobi wari ubabajwe cyane no gutsindwa na Bournemouth Kuwa Gatandatu,yahaye ishati inshuti ye yari yicaye ku murongo w’imbere, ariko uyu mufana utarishimiye umusaruro w’ikipe yahise ajugunya uyu mwenda mu kibuga ugenda ukurikiye uyu mukinnyi.
Ibitego byatsinzwe na Marcus Tavernier, Kieffer Moore na Jaidon Anthony byari bihagije kugira ngo ikipe ya Bournemouth inyagire Everton,mu mukino warakaje cyane abafana b’iyi kipe yambara ubururu.
Kubera uburakari,umwe mu bafana ba (...)

Kubera uburakari,umwe mu bafana ba Everton yanze kwakira umupira yahawe na Iwobi umukino urangiye ,ahita awumujugunyira ku kibuga cya Vitality.

Frank Lampard yahakanye ibi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino,ati: ’’ Abafana bafite uburenganzira bwo kubabara. Batsinzwe kabiri muri iki cyumweru kandi banabonye imikinire mibi. Mbere y’aho, twakinaga neza, hanyuma babona imikinire batakunze.Bari bishimye nyuma yo gutsinda Palace kandi twishimiye uko baduhaye ikaze… Tugomba kumva ko bakwiriye kuvuga ibitekerezo byabo - kandi ibitekerezo byabo byari byiza uyu munsi."

Gutsindwa n’iyi kipe byatumye ikipe ya Everton ijya ku mwanya wa 17 aho irusha inota rimwe Nottingham iri mu zimanuka.

Uyu mufana kimwe n’abandi ba Everton bagaragarije abakinnyi ko batabishimiye kubera gutsindwa umusuburuzo muri uyu mwaka w’imikino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa