skol
fortebet

Umukinnyi wa Ghana yasobanuye impamvu yishimiye igitego nka Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Ghana Osman Bukari avuga ko atasuzuguye Cristiano Ronaldo ubwo yiganaga uko iki gihangange cya Portugal cyishimiye igitego cyari kimaze gutsinda mu mukino wahuje Ghana na Portugal, ku wa kane mu itsinda H.
Bukari yinjije igitego ku munota wa 89 ahita yiruka ajya ku kabendera ko mu mfuruka z’ikibuga kwishima, yigana Ronaldo.
Uyu wahoze ari rutahizamu wa Manchester United niwe winjije igitego cya mbere cya Portugal ariko iubwo Bukari yinjizaga iki gitego,Ronaldo yari yamaze (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Ghana Osman Bukari avuga ko atasuzuguye Cristiano Ronaldo ubwo yiganaga uko iki gihangange cya Portugal cyishimiye igitego cyari kimaze gutsinda mu mukino wahuje Ghana na Portugal, ku wa kane mu itsinda H.

Bukari yinjije igitego ku munota wa 89 ahita yiruka ajya ku kabendera ko mu mfuruka z’ikibuga kwishima, yigana Ronaldo.

Uyu wahoze ari rutahizamu wa Manchester United niwe winjije igitego cya mbere cya Portugal ariko iubwo Bukari yinjizaga iki gitego,Ronaldo yari yamaze kuva mu kibuga.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yanditse kuri Twitter ati: "Nabonye ko uko nishimiye igitego cyanjye byateje amagambo menshi, bavuga ko nasuzuguye Ronaldo.

Ibi sibyo. Nasazwe n’umunezero uriya munsi kubera ko natsindiye igihugu cyanjye igitego mu mukino wanjye wa mbere mu gikombe cy’isi yose, ari cyo cyatumye nishima kuriya.

Uburere nahawe ntibushobora kunyemerera gusuzugura abankuriye,umwe mu bantu nkunda cyane”.

Portugal yatwaye igikombe cy’u Burayi mu 2016 yashoboye gutsinda ibitego 3-2 Ghana,bituma Ghana ijya ku mwanya wa nyuma mu itsinda ryayo nyuma y’aho undi mukino hagati ya Uruguay na Korea y’Epfo wari warangiye ari 0-0, hari ku wa kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa