skol
fortebet

Umukinnyi wa Real Madrid yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yihinduye nk’umugore [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 27, Oct 2018

Sponsored Ad

Myugariro Real Madrid yatije muri Real Sociedad witwa Theo Hernandez yihinduye nk’umugore mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram aho yihinduye nk’umugore witwa Emma Bunton wahoze aririmba mu itsinda ry’abahanzikazi b’Abongereza ryakunzwe cyane rizwi nka Spice girls.

Sponsored Ad

Theo Hernandez yaciye ibintu kuri Instagram ubwo yishyiragaho imisatsi y’abagore yarangiza agafata n’agasakoshi k’abagore akifata amashusho yisanishije neza n’abakobwa bo mu itsinda rya Spice Girls.

Theo Hernandez yihinduye nk’umuririmbyi wo muri spice girls

Theo Hernandez w’imyaka 21,wabuze umwanya muri Real Madrid, amaze gukinira Real Sociedad imikino 5 muri La liga y’uyu mwaka nyuma yo gutizwamo n’umwami wa UEFA Champions League.

Itsinda rya Spice Girls ryahoze ririmbamo umugore wa David Beckham,Victoria gusa riza gucika integer rirasenyuka mu myaka yahise.

Theo Hernandez wasekeje benshi mu bakunzi be kubera kwihindura nka Emma Bunton,ari mu bakinnyi ba Sociedad bagomba gucakirana na Atletico Madrid uyu munsi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa