skol
fortebet

Umukinnyi wa Senegal yananiwe kugenda nyuma yo gutsindwa bamujyana mu rwambariro bamuteruye

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati wa Senegal,Lamine Camara w’imyaka 20 yahwereye nyuma yo gusezererwa na Côte d’Ivoire kuri penaliti 5-4 bituma ananirwa kugenda.

Sponsored Ad

Mugenzi we bakinana, Cheikou Kouyate byabaye ngombwa ko amuterura amujyana mu rwambariro.

Uyu musore witwaye neza muri iki gikombe cya Afurika ndetse agatorwa nk’umukinnyi muto wigaragaje kurusha abandi mu matsinda,ntiyabashije gufasha iyi kipe ye gusezerera Cote d’Ivoire yari mu rugo.

Nubwo Senegal yahabwaga amahirwe menshi,iyi Cote d’Ivoire yari igiye gusezererwa mu matsinda yaje yakaniye birangira iyikuyemo.

Senegal yabanje igitego cya Habib Diallo kiza kwishyurwa na Frank Kessie kuri penaliti byatumye iminota 90 irangira banganya,hongerwaho 30 nayo baranganya,hitabazwa penaliti.

Senegal yahushije imwe ya Niakhate mu gihe Cote d’Ivoire yazinjije zose igera muri 1/4 cya kane.

Abakinnyi benshi ba Senegal batunguwe n’uku gutsindwa,bamwe bararira cyane barimo n’Uyu Lamine we byarenze akananirwa no kugenda.

Lamine akina mu ikipe ya Metz mu Bufaransa ndetse ibyo yerekanye bigaragaza ko azaba umukinnyi ukomeye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa